Kwibuka 32: Guverineri Ntibitura arasaba abaturage kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, arasaba abaturage kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Ibi yabivuze mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo, mu Karere ka Rubavu.Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Abadepite, Abasenateri, inzego z’umutekano inshuti n’abavandimwe b’abashyinguwe kuri uru rwibutso ndetse n’abaturage b’Uturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu.

Guverineri w’Intara Ntibitura Jean Bosco, yihanganishije Abanyarwanda bose, n’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abafite ababyeyi, abana, inshuti n’abavandimwe bashyinguye muri uru rwibutso rwa Nyundo. Yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuba barahagaritse Jenoside bakabohora igihugu, ndetse bamwe muri bo bakaba barahasize ubuzima ubwo baharaniraga kurengera ubuzima bw’abatutsi bahigwaga. Umuyobozi w’Intara avuga kandi ko Leta y’u Rwanda yiyemeje guhindura amateka mabi yaranze Igihugu kuva ku mwaduko w’abakoloni no mu gihe cya Repubulika ya mbere n’iya kabiri byoretse u Rwanda; aho yagize ati: “Ingengabitekerezo y’ivanguramoko yabibwe mu ruhererekane rw’inyigisho z’amacakubiri yigishijwe igihe kirekire hafi imyaka 100, kuva ku mwaduko w’abakoloni, ishimangirwa kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri, ibyo byaje kwera imbuto mbi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’amagerageza yagiye aba mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka w’1959, mu Bufundu no mu Ruhengeri, hagati y’umwaka w’1990-1993 mu Bigogwe, Bugesera, Kibilira, Kibuye n’ahandi.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside

Guverineri Ntibitura yagaragaje ko uburemere bw’ibikomere byatewe no kubura miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe mu minsi 100 gusa ari umutwaro igihugu kitazigera gishyira hasi, cyane ko ngo hari ibimenyetso bigaragara ko ingengabitekerezo ya Jenoside hari abantu benshi bakiyifite haba abari mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu by’umwihariko aka karere u Rwanda ruherereyemo yabibwemo n’igihugu cyakolonije aka karere. Yabwiye abaturage ko kuba hafi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubasura no kubahumuriza ari inshingano kuri buri wese; asaba kandi abantu bose kubaka ubumwe no gufatanya gukomeza guhangana n’ingaruka n’ibikomere byatewe na Jenoside. 

Abarokotse Jenoside bashimiwe ku butwari bakomeje kugaragaza ntibabe nk’uko umwanzi ashaka, basabwa gukomeza kwigirira icyizere, birinda guheranwa n’ishavu n’agahinda, basabwa gukomeza ubutwari bwo kubaho no kwiyubaka kuko ubuyobozi bwiza bwatanze ihumure n’urumuri rw’icyizere kubera imiyoborere myiza. Abaturage kandi bakanguriwe gukomeza kugira uruhare mu ngamba Leta yafashe zo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo; kwamagana bashize amanga abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abagoreka amateka, ndetse n’abahohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuyobozi w’Intara yasabye kandi by’umwihariko urubyiruko kugira uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda rushya, kumenya amateka mabi yaranze igihugu, kugira ngo bashobore kubaka ejo hazaza bitandukanya buri gihe n’ikibi icyo aricyo cyose.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Bwana Mbarushimana Gerard, yagaragaje ko bamwe mu barokotse Jenoside mu Karere ka Rubavu bagifite ikibazo cy’amacumbi harimo amazu akenewe gusanwa 286, ndetse n’abadafite amacumbi bagera ku 198, yasabye ubuyobozi bw’Akarere ko iki kibazo cyakwitabwaho mu ngengo y’imari y’Akarere. Ikindi kibazo cyagaragajwe kijyanye n’inkunga y’ingoboka ku bageze mu zabukuru bakeneye kwitabwaho by’umwihariko. Bwana Mbarushimana Gerard yashimiye ubuyobozi bw’akarere ku gikorwa bwatangiye cyo gushyira amateka ya Jenoside mu rwibutso rwa Commune Rouge aboneraho gusaba ko no mu zindi nzibutso mu karere zirimo urwa Bigogwe ndetse na Nyundo nabyo byashyirwamo ayo mateka mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside kugira ngo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rushobore gusobanukirwa neza amateka mabi y’igihugu yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ndetse rufate n’ingamba zo kwirinda icyo aricyo cyose cyabazanamo amacakubiri.

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo hashyinguyemo imibiri y’inzirakarengane igera ku 1036; aho benshi mu bari muri uru rwibutso bakomoka mu zahoze ari Komini Kanama na Nyamyumba, ubu hakaba ari mu Turere twa Rubavu na Rutsiro. 

Abaturage b'Uturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka 

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo rushyinguyemo imibiri igera ku 1036

Back