Kwibuka 31: Hibutswe abakozi b’izahoze ari Perefegitura n’Amakomini byahurijwe mu Ntara y’Iburengerazuba.
uri gahuda y’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi; ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba habereye igikorwa cyo kwibuka by’umwihariko abakozi b’izahoze ari Perefegitura za Gisenyi, Kibuye na Cyangugu, Superefegitura n’Amakomini byahurijwe mu Ntara y’Iburengerazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yagize ati: “Turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi tuzirikana ko iyo Jenoside yashobotse kuko yateguwe, ikayoborwa kandi igahagarikirwa na Leta mbi, bityo isohoza uwo mugambi mubisha yari yarateguye igihe kirekire, Leta igashishikariza abanyarwanda kurimbura abandi banyarwanda.” Umuyobozi w’Intara yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bo bari barahagurukijwe n’urugamba rwo kubohora igihugu. Yaboneyeho kandi kwamagana ubugwari bw’abateguye Jenoside, abayikwirakwije n’abayishyize mu bikorwa, asaba abantu bose kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside, abaterankunga bayo bagikomeje kuyimakaza hirya no hino mu gihugu ndetse no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Guverineri w’Intara yahaye ubutumwa abayobozi, ati: “Abayobozi dufite umukoro wo gutekereza kabiri mu byo dukora kugira ngo imigirire yacu itandukane n’iy’abahekuye igihugu cyari cyarabakamiye, bitabaye ibyo twaba duhemukiye abatanze ubuzima bwabo n’abigomwe byose kugira ngo babohore u Rwanda, baba abatabarutse n’abagiharanira ko mu Rwanda tubaho neza.” Guverineri Ntibitura yashimiye abarokotse Jenoside bakomeje ubutwari bwo kwiyubaka kuko aribwo buryo bwo kwereka abacuze umugambi wo kubarimbura ko batapfiriye gushira, asaba abayobozi b’Uturere gukomeza kuba hafi abarokotse cyane cyane abatishoboye bagafatwa mu mugongo kandi ubuyobozi bukabikurikirana mu bushishozi.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Gakwenzire Philbert, mu ijambo rye yavuze ko kubera politiki y’irondabwoko, Perefegitura zashyizwe hamwe zikaba Intara y’Iburengerazuba zititabwagaho kimwe aho nka Perefegitura ya Gisenyi yitabwagaho kurusha izindi kuko ariho Perezida Habyarimana n’abandi bayobozi benshi cyane cyane abasirikari bakomokaga. Yagaragaje kandi ko Perefegitura ya Kibuye yo yari inyuma itagezwagaho ibyiza by’Igihugu kuko yari ituwe n’abatutsi benshi, ati: “iyo mitekerereze n’imigirire byirengagizaga ihame rikomeye ko aho uturuka hose uri umunyagihugu ugomba guhabwa amahirwe angana n’ayabandi no kugenerwa ibyiza bituruka ku gihugu cyakwibarutse”.
Umuyobozi wa Ibuka kandi yagaragaje ko mu Ntara y’Iburengerazuba, hakozwe byinshi mu kwita ku nzibutso ariko na none hakiri byinshi byo gukora kubera umubare munini w’ahantu hatandukanye habereye Jenoside asaba abantu bose gufatanyiriza hamwe kugira ngo aho hose hitabweho.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco (NRS) bwaremeye uwarokotse Jenoside bumworoza Inka ndetse akazahabwa n’ubundi bufasha kugira ngo ashobore kwiteza imbere.

Guverineri w'Intara, Ntibitura Jean Bosco

Abahagarariye inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara
