Kwibohora28: Muri Karongi hatashwe ibikorwa bitandukanye by’amajyambere.
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 28, ku wa 04 Nyakanga 2022, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Karongi ahatashwe ibikorwa bitandukanye by’amajyambere birimo uruganda rutunganya amazi meza, Umuhanda n’umudugudu w’icyitegererezo.
Mu ijambo rijyanye n’uyu munsi yagejeje ku baturage ba Karongi mu Murenge wa Rugabano, Guverineri Habitegeko yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME n’ingabo zahoze ari iza FPR- Inkotanyi yari ayoboye kuba barabohoye Igihugu. Yagize ati: “Kuri uyu munsi ntabwo twabona uko dushimira Ingabo zacu, baritanze bahagarika bakuraho ubutegetsi bwari bwarakandamije Abanyarwanda bimakaza ubumwe baharanira guteza imbere Igihugu”. Umuyobozi w’Intara yakomeje agira ati:”Iyo bavuze kwibohora, hari byinshi twumva, ni ukwishimira ibyagezweho no kubirinda.Izi mbuto zo kwibohora tugenda dusarura buri munyarwanda afite inshingano zo kuzirinda”.
Guverineri w’Intara yagaragaje ko urugamba rwo kwibohora rukomeje abantu bibohora ubukene n’imibereho mibi. Yasabye urubyiruko by’umwihariko gufata amahirwe bahawe n’Igihugu bakayabyaza umusaruro bakirinda ingeso mbi zirimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, ubwomazi n’ibindi.
Col. Andrew Nyamvumba wari uhagarariye umuyobozi w’Ingabo mu Ntara, yashimiye abaturage ku bufatanye bwabo n’inzego z’umutekano abasaba gusigasira ibimaze kugerwaho. Yavuze ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko hasigaye urugamba rwo kurwanya ubukene asaba abantu bose gufatanya mu guteza imbere Igihugu.

Abaturage bitabiriye ari benshi
Mu Murenge wa Bwishyura, hatashwe uruganda rutunganya amazi meza rwa Nyabahanga, uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutanga m3 2000 ku munsi rukazongera amazi ku baturage bo mu Mujyi wa Karongi. Ni umushinga wuzuye utwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari imwe na miliyoni Magana atatu (1,300,000,000).
Mu Murenge wa Rugabano ari naho ibirori nyirizina byo kwizihiza uyu munsi byabereye hatashwe umuhanda Rambura–Rugabano (Feeder road) ureshya na km 11. Muri uyu Murenge kandi mu Mudugudu ntangarugero wa Rugabana hatashwe amazu mashya 05 ya 8 in 1, aya akaba yaratujwemo imiryango 40.
Ibi bikorwa byose byatashwe abaturage bakaba barasabwe kubifata neza no kubisigasira.

Amazu yatashwe mu Mudugudu ntangarugero wa Rugabano

Uruganda rutunganya amazi meza rwa Nyabahanga