Rusizi: Guverineri HABITEGEKO François yayoboye inama yahuje ubuyobozi bw'Akarere n'abafatanyabikorwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, ku cyicaro cy’Akarere ka Rusizi, hateraniye inama yahuje abafatanyabikorwa b’aka Karere, inama ikaba yayobowe na Bwana HABITEGEKO François, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.
Muri iyi nama y’umunsi umwe yari igamije kurebera hamwe no kunoza imihigo iri gutegurwa kuzakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022;

Iyi nama kandi yabanzirijwe n’iyo Guverineri w’Intara yakoranye na Komite Nyobozi na Biro y’Inama Njyanama y’aka Karere.
N’inama yaranzwe no kungurana ibitekerezo no gutanga ubujyanama, nyuma yo kugaragarizwa n’Akarere urutonde rw’imihigo yose kateganyije guhiga muri iyi ngengo y’imari 2021/2022.
Guverineri w’Intara yibukije ko uruhari rwa buri wese rukenewe mu rugamba rw’iterambere, asaba abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rusizi kurushaho guhuza imbaraga mu rwego rwo kugeza ibyiza ku baturage nk’uko Perezida wa Repubulika ahora ibisa.
Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yabwiye abitabiriye iyi nama ko ikiba kigamijwe muri izi nama ari ukugira ngo abantu bose bazagira uruhari mu ishyirwa mu bikorwa by’iyi mihigo bagire imyumvire imwe n’icyerekezo kimwe kuko imihigo aba ari iy’Akarere atari uyu muntu ku giti cye, abibutsa rero ko gutegura neza imihigo ari intambwe ya mbere mu kuyesa, ati “Iyo utangiye neza akenshi usoza neza”.
Yabibukije kandi kujya bazirikana guhiga imihigo izana impinduka k’umuturage kuko ariwe ubuyobozi bukorere, ati ”tugomba guhigira gukemura ibibazo by’abaturage aho kuba amanota kuko abaturage ni abacu kandi uhinga mukwe ntasigana”.

Twabibutsa ko imihigo yaganiriweho uyu munsi, ari imihigo iri kunozwa yo mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022, kugira ngo izasinywe aho bikorerwa imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.