Karongi: Mu gusoza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire hasezeranye imiryango 17.

Ku bufatanye bw’Intara y’Iburengerazuba n’Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Iguhugu #GMO; kuva ku wa 24/3-01/04/2025, mu Ntara y’Iburengerazuba habaye icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire (GAD), ni icyumweru cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo; ibiganiro n’abangavu babyaye, kwandika abana mu bitabo by’irangamimerere, ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero ku ruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane no gusezeranya ibana itarasezeranye.

Mu birori byo gusoza iki cyumweru, byabereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Burunga; Guverineri w’Intara, Ntibitura Jean Bosco yashimiye GMO ku bufatanye bwayo mu gutegura iki cyumweru, agaragaza ko iyi gahunda yatanze umusaruro mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’umuryango. Yavuze kandi ko ibikorwa by’ubukangurambaga bitazahagararira ku isozwa ry’iki cyumweru ahubwo bizakomeza kugira ngo bifashe gukomeza gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye iterambere ry’umuryango. Umuyobozi w’Intara yasabye kandi abayobozi ku nzego zose kurushaho kwihutisha gukemura ibibazo bagezwaho n’abaturage no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibintu byose byadindiza iterambere ry’umuryango bikumirwe hakiri kare. Bimwe muri ibyo bibazo bikunze kugaragara nk’uko Guverineri yabivuze birimo; gusambanya abana bikabaviramo kubyara imburagihe, amakimbirane n’ubwumvikane buke bukigaragara mu miryango ndetse hamwe na hamwe bikagera aho bitera abashakanye gukubita no gukomeretsanya.

Ibindi bibazo nk’uko umuyobozi w’Intara abigaragaza ni ibijyanye no kutita ku bana bikagera n’aho bagira igwingira baritewe n’imirire mibi ndetse hakaba n’abana bata ishuri abandi bakaba inzererezi, abana bagikoreshwa imirimo ivunanye ndetse n’ubusinzi, aho yakomeje agira ati: Ni inshingano zacu nk’abayobozi ku nzego zose ndetse n’abafatanyabikorwa kongera kwisuzuma tukareba uruhare rwacu mu gufasha abaturage mu gukomeza guhindura imyumvire, gukomeza kubatoza umuco wo gufatanya no kuzuzanya ndetse no kubafasha kurandura no gukemura ibibazo byose bibangamiye umuryango n’iterambere ryawo muri rusange.

Umugenzuzi mukuru w’ihame ry’uburinganire, Madamu Umutoni G. Nadine yagaragaje ko n’ubwo iki cyumweru kirangiye hari ibikorwa bigomba gukomeza kwitabwaho mu minsi iri imbere birimo; gufata ingamba zo gukumira amakimbirane mu muryango, ikibazo cy’abana bata ishuri, abangavu baterwa inda ndetse no gufasha abahohotewe. Uyu muyobozi kandi yasabye ko mu gutegura ingengo y’imari y’Uturere bakwita ku ihame ry’uburinganire ndetse iyi gahunda y’icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire ikajya mu mihigo y’Akarere. Yasabye kandi ko ibibazo by’abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere bafashwa mu buryo bwihuse kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bwabo.

Gusoza iki cyumweru byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo; imikino n’ibiganiro bikangurira abaturage kubahiriza ihame ry’uburinganire, guha abana amata no gusezeranya imiryango 17 yabanaga mu buryo butubahirije amategeko, ibikorwa byasojwe n’ubusabane.

Imiryango yasezeranye

Abana bahawe amata

Back