KARONGI KURI HOTEL GOLF: AMAHUGURWA Y’IMINSI 2 YATEGURIWE ABAHAGARARIYE INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAGORE K’URWEGO RW’IMIRENGE

None tariki ya 27.4.2022, mu cyumba cy’inama cya Golf Hotel, hari kubera  amahugurwa azamara iminsi 2 y’abagize inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Imirenge yo mu Ntara y’Iburengerazuba  

Aya mahugurwa  y’abagize inama  y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’imirenge yatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence

Mu gutangiza aya mahugurwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yibukije ko biri muri gahunda ya Leta yo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye  m’umuryango, aho intego ari ukugira umuryango ushoboye, utekanye kandi utera imbere, akaba ari muri urwo rwego bagomba kwibanda ku bibazo bikibangamiye umuryango n’uburyo bya kemuka nkaba Mutima w’urugo.

Yabasabye  guha agaciro aya mahugurwa bateguriwe, bazirikana  ko Leta y'U rwanda yabasubije  agaciro, bityo umugore  nawe akaba agomba gukomeza guharanira kuba umusingi w'iterambere Igihugu cyifuza nk'uko biri mubikubiye muri gahunda ya NST1.

Back