Karongi: Inzego zose zirasabwa ubufatanye mu bukangurambaga bwo kwikingiza covid-19.
Mu Karere ka Karongi, ku wa 04 Ugushyingo 2021, habereye igikorwa cy’ubukangurambaga mu gukingira icyorezo cya Covid-19. Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na ba Minisitiri w’Ubuzima, Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François.

Muri ubu bukangurambaga, aba bayobozi basuye site zarimo gukorerwaho ikingira mu Karere ka Karongi, zirimo site ya Rugabano ndetse na Site yari ku kigo nderabuzima cya Rubengera aho abaturage benshi biganjemo urubyiruko bari bitabiriye iki gikorwa.
Mu butumwa aba bayobozi bagejeje kuri aba baturage baje kwikingiza, babashimiye kuba baje kwikingiza ari benshi, baboneraho kubasaba kubikangurira n’abandi batari bumva neza akamaro ko kwikingiza covid-19.
Nyuma yo gusura izi sites, aba bayobozi bakoranye inama n’inzego zitandukanye mu Ntara, harimo abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara, Abahagarariye amadini n’amatorero mu Ntara, abikorera n’abahagarariye abayobozi mu nzego z’ibanze bo mu Karere ka Karongi.
Muri iyi nama abayitabiriye basabwe ubufatanye mu barushaho gusobanurira abaturage ibyiza byo kwikingiza kugira ngo abaturage benshi bashobore kubyitabira. By’umwihariko Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko mu Ntara y’Iburengerazuba hagaragaye abaturage banga kwikingiza bashingiye ku myemerere yabo ndetse bakaba bakomeje gushuka n’abandi bababuza kujya kwikingiza, avuga ko iki ari ikibazo gisaba ubufatanye bw’inzego zose kugira ngo aba baturage bake barusheho kubisobanukirwa ndetse bareke no gushuka abandi.

Abaturage biganjemo urubyiruko bitabiriye gukingirwa Covid-19
Abari bahagarariye amadini n’amatorero bagaragaje ko mu butumwa baha abayoboke babo badasiga n’ubujyanye no kwikigiza icyorezo cya Covid-19 kuko ngo ntaho Bibiliya/ Corowani ibibuza. Aba bahagarariye amadini bavuze ko benshi mu baturage banga kwikingiza baba barasohotse mu itorero basaba ko batakwitiranywa nabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean marie Vianney, yasabye abari muri serivisi y’ubuzima gusanga abatu aho bari bakabakingira ati; “Turasaba abakora muri serivisi z’ubuzima ko bafite inshingano zo gusanga abantu aho bari, nk’abakecuru, abafite ubumuga bakabakingira ndetse n’abajya kwigisha byaba byiza nyuma yo kwigishwa umuturage ahise ahabwa urukingo”.

Abahagarariye amadini n'amatorero basabwe kugira uruhare muri ubu bukangurambaga
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yashimiye abaturage b’Intara y’Iburengerazuba ko bumvise ubutumwa bwiza bw’ubuyobozi bw’Igihugu bubakangurira kwikingiza ndetse n’inkingo zikaboneka. Yagaragaje ko n’ubwo hakiri abaturage bake badashaka kwikingiza, ari inshingano z’ubuyobozi kugira ngo babegere bigishwe, ati: “Ni ngombwa kubarinda kwangiza abandi bigishwa ku buryo buhoraho kugeza bumvishe ibyiza byo kwikingiza”.
Inama ikaba yarasoje inzego zose zisabwe ubufatanye muri ubu bukangurambaga bwo kwikingiza Covid-19, kugira ngo umubare munini ushobore kwikingiza kuko arizo nzira zonyine zo guhashya iki cyorezo.