Karongi: Hatangirijwe ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, ku wa 09 Nzeri 2022, yatangirije mu Karere ka Karongi icyumweru cyahariwe serivisi za RIB (Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha) mu baturage.

Ni igikorwa kigamije gusobanurira abaturage serivisi za RIB, kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage, kurwanya serivisi itanoze, ruswa n’akarengane. Iyi nama yitabiriwe n’Abayobozi b’Uturere, abahagarariye izego za Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Minisitiri Ugirashebuja Emmanuel mu ijambo rye yashimiye RIB kuri iyi gahunda ngarukamwaka yatangije, asaba inzego zose ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abaturage, aho yagize ati:”Ibibazo bihari turabizi, n’ibisubizo nabyo turabizi, igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa”. Abayobozi ku nzego zose mu Karere basabwe gufatanya mu gukemura ibibazo by’abaturage bitarindiriye ko haza abayobozi ku rwego rw’Igihugu kugira ngo ikibazo kibone gukemuka.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Fraçois mu ijambo rye nawe yashimiye Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha kuba barateguye uku kwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage, agaragaza ko iki gikorwa kigamije gukangurira abaturage kumenya uburenganzira bwabo kuri serivisi bahabwa gikwiye gukorwa na buri wese cyane ko ibikorwa by’abayobozi biba bigamije guha umuturage serivisi nziza. Yavuze kandi ko ibyaha byose bihungabanya umutekano w’abantu bihungabanya n’ubukungu biba bibangamiye n’uburenganzira bwabo akaba ariyo mpamvu buri wese ngo ahamagarirwa kubirwanya.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col. Jeannot Ruhunga yavuze ko buri mwaka bagira ukwezi ko gusanga abaturage bakumva ibibazo byabo bakanabikemurira aho batuye.
Ati "Umusaruro twiteze muri uku kwezi, ni uko ibibazo bishoboka biri mu baturage bizakemuka, ibidakemutse dukomeze tubikurikirane kugeza bikemutse.”
Ibikorwa by’ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage bimaze gukorwa mu turere dutatu aritwo Nyabihu, Rubavu na Rutsiro.
Mu bibazo RIB yakiriye higanjemo ibijyanye no kwishyura abaturage ibyabo byangijwe n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo, imanza zitarangizwa, ibibazo by’amasambu n’ibirebana n’irangamimerere.
Ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage, muri uyu mwaka gufite insanganyamatsiko igira iti: Guhabwa serivisi inoze ni uburenganzira- Turwanye Ruswa n’Akarengane.
