Karongi: Guverineri Dushimimana yatangije ibikorwa by’urugerero rudaciye ingando.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, ku wa 25 Nzeri 2023, yatangije ku mugaragaro urugerero rudaciye ingando rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 11, mu Karere ka Karongi.

Ni ibikorwa byabimburiwe n’umuganda aho abayobozi n’abaturage bifatanyije n’uru rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu bikorwa byo gutunganya imihanda n’imigenderano ndetse no gukora uturima tw’igikoni. Mu ijambo rye atangiza uru rugerero, Guverineri w’Intara yavuze ko ibikorwa by’urugerero biteganywa n’amategeko igihugu kigenderaro, ati:”amategeko yacu aduha uburenganzira butandukanye ariko aduha n’inshingano yo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu cyacu twitabira umurimo, mu buryo butandukanye, twitabira ibikorwa bya Leta.”

Ahereye ku nsanganyamatsiko y’uru rugerero igira iti: Duhamye umuco w’ubutore ku rugerero; Guverineri Dushimimana Lambert yagize ati:“Umuco w’ubutore uradusaba kurangwa n’indangagaciro za kirazira, uradusaba kwimakaza umuco wo kwigira ndetse no kwihesha agaciro, kureba ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abanyarwanda, cyane cyane ibibazo bibangamiye urubyiruko.” Yashishikarije urubyiruko kubwira bagenzi babo basigaye bakitabira uru urugerero ndetse n’ ababyeyi kohereza abana babo kuko rubafitiye akamaro.

Avuga ku kamaro k’uru rugerero, umuyobozi w’Intara yagaragaje ko rufasha mu kwishakamo ibisubizo, mu gihe bakora imihanda, imigenderano, uturima tw’igikoni ari ukwishakamo ibisubizo hadategerejwe ak’imuhana. Uru rubyiruko na none rwasabwe kugira uruhare mu gukemura amakimbirane haba hagati yabo ndetse no mu miryango aho batuye, ati: “Ntabwo ari byiza ko ahantu hari abajene batojwe tuhasanga amakimbirane, niyo yaba ahari mugomba kumenya kuyakemura hagati yanyu, mufashe kwikemurira amakimbirane aho muri mube nk’abakinnyi b’umupira w’amaguru batagira umusifuzi.“                  Uru rubyiruko kandi rwashishikarijwe gukora neza uru rugerero, ubuyobozi bw’Akarere n’Imirenge busabwa gutegura neza ibikorwa biteganyijwe kugira ngo bizatange umusaruro. Guverineri w’Intara yabasabye kandi uru rubyiruko kuzagira ibikorwa byiza bifatika kugira ngo bazongere kuza ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse no ku rwego rw’Igihugu, nk’uko byagenze umwaka ushize aho Karongi ariyo yaje ku isonga mu rugerero rwakozwe.       Muri uru rugerero urubyiruko rwasabwe kuganira by’umwihariko kuri bimwe mu bibazo bibugarije, birimo ibijyanye no guhungabanya umutekano aho bamwe bafatirwa mu bikorwa bibi nk’ubujura ndetse n’ibiyobyabwenge, bagaragaza n’uburyo byabonerwa ibisubizo.”

Nk’uko babihigiye imbere y’abayobozi, urubyiruko rwagaragaje ibikorwa bitandukanye bazagiramo uruhare mu gihe cy’amezi atatu bazamara ku rugerero birimo: Kubakira abatishoboye badafite aho kuba inzu n’ubwiherero; guhanga no gutunganya imihanda n’imigenderano;gukora ingarani n’ibimoteri mu ngo z’abaturage bafite intege nke no gukangurira abaturage gahunda z’ubuhinzi bugamije umusaruro usagurirwa amasoko; Urubyiruko kandi rwahize gufatanya n’abaturage, ubuyobozi bw’isibo, umudugudu n’Akagari,Umurenge kubaka itorero ry’Umudugudu rikozwe neza, gukangurira ababyeyi kujyana abana mu ishuri no kurwanya imirire mibi mu bana. 

                         Ibindi bikorwa bazitaho bijyanye no kurwanya magendu n’iyinjizwa mu Gihugu ry’ibiyobyabwenge, inzoga zitemewe n’ibindi binyuranyije n’amategeko y’Igihugu; gutera ibiti bivangwa n’imyaka, amashyamba ndetse n’ibiti by’imbuto; gukusanya imibare itandukanye yo kwifashisha mu igenamigambi ry’Umurenge n’Akarere muri rusange no  gukora ubukangurambaga butandukanye (kurwanya Inda z’imburagihe ziterwa abangavu gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA, kurwanya imirimo ibujijwe ikoreshwa abana n’ibindi..)

Back