Karongi: Abaturage barakangirirwa kwita ku bageze mu za bukuru no kubashyigikira kugira ngo bashobore kugira amasaziro meza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, agaragaza ko kwizihiza umunsi mpuzamaganga w’abageze mu za bukuru bigamije kongera gukangurira Abanyarwanda gukomeza kwita ku bageze mu zabukuru muri rusange no ku batishoboye by’umwihariko bashyigikirwa kugira ngo bashobore kugira amasaziro meza. Ibi yabitangarije mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Gishyita ahizihirijwe ku rwego rw’Igihugu, Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu za bukuru.
Mu ijambo rye Minisitiri Habimana yagize ati: “Kwita ku bageze mu zabukuru bishimangirwa kugira ngo Igihugu cyacu gikomeze gutera imbere mu buryo burambye biranadusaba gutangira kare, tugategura ejo heza hacu, cyane cyane abakiri bato, dukora kandi tukizigamira muri Ejo Heza n’ahandi kugira ngo igihe tuzaba tutakibasha gukora tuzabone ibidutunga bikwiye.” Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze kandi ko Leta yashyizeho gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda bose hitabwa ku mwihariko w’abageze mu za bukuru batishoboye muri gahunda zitandukanye zunganira umuryango mu kubitaho. Muri izo gahunda harimo VUP, itanga inkunga y’ingoboka ku bageze mu za bukuru batishoboye, gahunda yo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, Ubwisungane mu kwivuza, gahunda y’ubwitegenyirize bw’izabukuru n’izindi. Yaboneyeho gushishikariza abaturage bose gukomeza kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza kuko ari uburyo bwiza leta yashyizeho bwo guteganyiriza ejo hazaza. Abaturage bashishikarijwe kugira icyo bigomwa buri munsi bagafasha abageze mu za bukuru cyane cyane abatishoboye.
Uwari uhagarariye abageze mu za bukuru muri ibi birori; Bwana Abimana Mathias, yagaragaje ko uyu munsi ari igihe cyo gushimira uruhare abageze mu za bukuru bagira mu muryango nyarwanda ndetse n’uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu. Yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu ku gaciro, icyubahiro n’ubufasha budasanzwe bagenera abageze mu za bukuru aho yagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika bifite politiki yita ku bageze mu za bukuru igamije kubungabunga ubuzima bwabo, imibereho myiza yabo no kubashyigikira kugira ngo bagire uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu. Yasabye urubyiruko gukomera ku muco wa Kinyarwanda no gukunda ababyeyi babo ari abasaza ari n’abakecuru; abasaba kandi kurangwa n’ubugwaneza, urukundo, impuhwe n’imbabazi kuko ibyo byose ku munyarwanda, ku muco wa Kinyarwanda bibyara ubutwari.
Kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo, kugabira abaturage muri gahunda ya Gira Inka, ahatanzwe Inka 04, guha abana amata, ndetse n’ibiryamirwa ku baturage batishoboye.
