Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta yonyine ntabwo yajyaga kuyifasha iyo amadini n’amatorero bakomera ku muhamagaro wabo – Guverineri Habitegeko.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, ku wa 24 mata 2023, yifatanyije na EPR (Eglise Presbytérienne au Rwanda), Paruwasi ya Rubengera mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage b’Umurenge wa Rubengera, abashumba b’iri torero baturutse muri Paruwasi zitandukanye ndetse n’abahagarariye andi madini n’amatorero.

Mu ijambo rye Guverineri Habitegeko yagaragaje ko itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside bishinze imizi mu mateka yaranze Igihugu aho ubuyobozi bwari bufitemo uruhare ndetse n’amadini n’amatorero akaba yarayigizemo uruhare.
Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta yonyine ntabwo yajyaga kuyifasha iyo amadini n’amatorero bakomera ku muhamagaro wabo ariko ikigaragara ari amadini n’amatorero niho byagoramiye…uyu munsi ubuyobozi bwiza bwaducaniye urumuri rw’icyizere aho ibyagoramiye mu buyobozi, byakosowe n’ubuyobozi bwiza dufite uyu munsi; Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda icyo ishyize imbere uyu munsi ni ugukosora amateka mabi y’amacakubiri n’akarengane yo kwica no gutoteza Abatutsi n’undi uwo ariwe wese yiyumva nk’ufite agaciro mu Gihugu cye”.
Yashimiye EPR ku ruhare igira kugira ngo ikosore inyigisho mbi abayobozi b’itorero bagizemo uruhare ndetse n’uruhare rwabo mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kongera gusana umuryango nyarwanda biciye mu bikorwa by’isanamitima.
Abaturage basabwe kwirinda amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside no kubohoka bakagaragaza ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Perezida w’umuryango Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste nawe yashimiye Itorero rya EPR kuba ryarateguye iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko hagikenewe abakrisitu bihana by’ukuri bagatanga n’ubuhamya ku byabaye muri Jenoside mu rwego rwo kugera ku bwiyunge nyakuri.

Ku ruhande rwe umuyobozi mukuru wungirije w’itorero EPR, Rev. Julie Kandema yavuze ko nk’abagize amadini n’amatorero muri Jenoside yakorewe Abatutsi batsinzwe bakaba babisabira imbabazi. Yagaragaje ko mu gukosora amateka mabi yabaye ubu bakora amahugurwa batanga inyigisho zitandukanye ku bashumba kugira ngo bashishikarize abakrisito babo kwihana by’ukuri no gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Uyu muyobozi yakomeje agira ati:”Kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano zacu nk’itorero mu gukomeza kubaka Igihugu n’abantu. Ubuyobozi bwa EPR buzakomeza gutanga umusanzu wabo mu rwego rwo guteza imbere Igihugu”.