Iterambere ryose rishingiye ku kuba abantu bafite murimo – Dr. KAMANA Olivier

Kuri uyu wa Kane, i Karongi habereye inama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry'umurimo yateguwe ku bufatanye na MIFOTRA. Ni inama yitabiriwe n'ubuyobozi bw'Intara, Uturere, abikorera, abahagarariye za Kaminuza n'amashuri makuru, amadini n'amatorero n'urubyiruko.

Umunyamabanga uhoraho muri  MINAGRI, Dr. Kamana Olivier

Iyi nama yateguwe mu rwego rwo kurushaho kunoza no gushyiraho ingamba zigamije gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu Rwanda cyane cyane mu rubyiruko ndetse no guhuza ubumenyi n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo hibandwa cyane ku mwihariko wa buri Karere.

Atangiza inama,Umunyamabanga uhoraho muri  Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Kamana Olivier yagaragaje ko iterambere ryose rishingiye ku kuba abantu bafite umurimo, avuga ko guhanga umurimo no kuzamura ubumenyi bisaba guhuriza hamwe imbaraga, ibitekerezo n'ibikorwa kugira ngo u Rwanda rushobore kugera ku ntego y'imbaturabukungu y'imyaka 7 mu guhanga imirimo miliyoni 1,5. Dr. Kamana Olivier yagaragaje kandi ko imibare y'ubushakashatsi ku bakora n'abashomeri mu rubyiruko nyuma ya Covid-19 igaragaza ko 25.6% ari abashomeri, asaba abafatanyabikorwa gufata ingamba mu guhangana n'iki kibazo hagendewe ku mwihariko wa buri Karere.

Guverineri w'Intara, Habitegeko François avuga kuri iki kibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko yagaragaje ko bisaba guhindura imyumvire y'urubyiruko aho hari bamwe badashaka gukora abandi bagasuzugura akazi babonye.

Ku birebana n’ahazaza h’umurimo Dr. Kamana yagize ati: “Iyo turebye ku hazaza h’umurimo dusanga hazaba hasaba guhanga udushya dusubiza ibibazo biri muri sosiyete kandi dufasha kongera umusaruro; kuri iyi ngingo Igihugu cyacu kibona ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nk’imwe mu nzira ziganisha ku guhanga udushya no kongera umusaruro hanahangwa akazi mu buryo bwihuse”.

Mu butumwa yatanze ku bikorera, uyu muyobozi yagaragaje ko aribo bayoboye ubukungu bw’Igihugu akaba ari nabo bitezweho mu gutanga akazi ku bantu benshi, abasaba kugira uruhare mu guhuza uburezi n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, bagatanga amahirwe ku rubyiruko rw’abanyeshuri kuza kwimenyereza umurimo mu bigo byabo.

Naho ku bigo by’amashuri yaba asanzwe cyangwa ku bigo by’ubumenyingiro, Dr. Kamana yabasabye   kureba cyane cyane ku iterambere ry’umurimo, umuntu akiga agiye gukemura ikibazo kiri muri sosiyete,afite n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI yasabye kandi ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba mu nzego zitandundukanye, abafatanyabikorwa b’Intara  n’Akarere kurushaho gushakira hamwe amahirwe y’umurimo binyuze mu kubyaza umusaruro umwihariko w’Intara ushingiye ku bukerarugendo, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi nyambukiranyamipaka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubworozi bw’amafi ndetse n’ubundi buryo bushoboka bwo kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iyi nama nyunguranabitekerezo ku ihangwa ry’umurimo yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo n’umurimo unoze nk’inkingi y’ahazaza heza”.

Back