Inzego zose zirasabwa ubufatanye mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana.

Mu nama nyungurabitekerezo ku gukumira ihohoterwa rikorerwa abana yabereye ku rwego rw’Intara mu Karere ka Karongi, inzego zose zasabwe ubufatanye mu gukumira iryo hohoterwa. Muri iyi nama yateguwe n’Umuryango wa “World Vision Rwanda”, ku bufatanye na Sendika y’Abakora Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro (REWU), hagaragajwe  uburyo bushobora kwifashishwa mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa bikorerwa abana, birimo kubasambanya no kubakoresha imirimo ivunanye.

Uretse gusambanya abana, hanagaragajwe ko hakiri ibibazo by’ihohoterwa ry’abana rishingiye ku gukoreshwa imirimo ivunanye cyane cyane mu rwego rw’ubucukuzi y’amabuye y’agaciro, aho abana basabwa kujyana n’ababyeyi babo muri iyo mirimo, kugira ngo umuryango ubone amafaranga menshi.

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, REWU, Mutsindashyaka André, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya iki kibazo mu buryo burambye; ati “Tugiye gukora inama n’amahugurwa, kugira ngo abakozi bakora mu birombe bahugurwe bamenye ko gukoresha abana mu kirombe ari icyaha.”

Yagaragaje ko ahanini iki kibazo giterwa n’uko abakozi bakora mu birombe by’amabuye y’agaciro batagira umushahara, ahubwo bagahemberwa umusaruro bakoreye ku munsi, bigatuma bamwe mu babyeyi bazana abana babo kugira ngo babafashe kubona umusaruro mwinshi.

Mukandekezi Gemma wari uhagarariye umuryango World Vision Rwanda, yavuze ko mu gihe inzego zose zahagurukira iki kibazo zigafatanyiriza hamwe kugishakira igisubizo, bishoboka cyane ko cyakemuka burundu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence, yavuze ko bagiye kurushaho kongera imbaraga mu gukorana, yaba ari hagati y’inzego z’ibanze ndetse no kongera imikoranire hagati n’imiryango itari iya Leta nka World Vision na REWU.

Ati "Twasanze tugomba guhuza imibare, tugahuza uburyo bwa raporo tukanashyira imbaraga mu gukumira mbere y’uko ibi byaha bibaho. Tugiye kongera intege mu ihuzabikorwa, dukorane n’abafatanyabikorwa nka World Vision na REWU, aho twiyemeje gushyiraho ihuriro kugira ngo tujye dukorana bya hafi.”

Iyi nama yari muri gahunda y’ubukangurambaga bw’imyaka itanu ku kurwanya gusambanya abana no kubakoresha imirimo mibi, umuryango World Vision watangije ku nsanganyamatsiko igira iti: Ni uruhare rwanjye nawe mu kurwanya gusambanya abana no kubakoresha imirimo mibi. Ubu bukangurambaga bukaba bufite itego igira iti: “Rinda, Kumira, Tanga amakuru ku gihe”.

Back