Intumwa z’Intara ya Cibitoke mu Burundi zasuye Intara y’Iburengerazuba.

I Rusizi ku wa 17 Werurwe 2023; habereye ibiganiro byahuje Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François ari kumwe na mugenzi we w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’intumwa zaturutse mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi ziyobowe na Guverineri w’iyo Ntara, Carême Biziza.

Guverineri Habitegeko (hagati) ari kumwe n'uw'Intara y'Amajyepfo (i buryo) ndetse n'uw'Intara ya Cibitoke (i bumoso)

Ni ibiganiro byari bigamije gukomeza kubumbatira umutekano n’ubuhahirane by’abaturage b’impande zombi.

Mu ijambo ry’ikaze ku bashyitsi, Guverineri Habitegeko François yashimiye ba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME na Perezida Evariste NDAYISHIMIYE w’Uburundi ku bushake bwabo bwo gukomeza guteza imbere imibanire myiza y’Ibihugu byombi. Yashimye kandi imikoranire myiza iri hagati y’Intara y’Iburengerazuba n’iya Cibitoki  bituma abaturage barushaho kwiyumva nk’abavandimwe. Ati:”Uyu munsi ni uwo gukomeza kuganira ku mubano mwiza no kureba niba nta mbogamizi zihari zabangamira abaturage b’impande zombi kugira ngo ibishoboka bibe byakurwaho mu rwego rwo korohereza abaturage b’imipaka yombi.”

Mu biganiro intumwa z’impande zombi zagiranye, hafashwe imyanzuro itandukanye aho ku kibazo kijyanye n’umutekano w’abambukiranya imipaka y’Ibihugu byombi hemejwe gukomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu baturage mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro yose ihungabanya umutekano w’Igihugu inyuze mu kindi bakareka kubaha ibikoresho, ibiribwa n’imiti.

Hasabwe ko abaturage biyita impunzi bakajya mu kindi Gihugu bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’ikindi gihugu baba ari impunzi koko bagacumbikirwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga agenga impunzi. Muri iyi nama kandi impande zombi zemeranyijwe gutegura inama ihuza abaturage ba Bweyeye ku ruhande rw’u Rwanda na Komini Mabayi na Bukinanyana baturiye ishyamba rya Kibira mu Burundi bakaganirizwa uburyo bwo gutanga amakuru ajyanye no gucunga umutekano.

 Ku bibazo bijyanye n’ifungurwa ry’imipaka, hifujwe ko ababishinzwe ku rwego rw’ibihugu byombi bashyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi bagatanga inama y’uburyo imipaka ya Ruhwa na Bweyeye ndetse n’ibyambu byakoreshwaga byakongera gukoreshwa.

Abayobozi ku mpande zombi basabwe gukomeza kugirana ibiganiro kenshi hagamijwe gukemura ibibazo byose bibangamira umutekano ku mpande zombi no guhanahana amakuru igihe hari ababimenye mbere y’abandi.

Iyi nama ibaye nyuma y’indi iheruka yabereye ku mupaka wa Ruhwa mu Burundi igahuza Intumwa z’Intara y’Iburengerazuba n’Intara ya Cibitoke, ku wa 15 Ukwakira 2021.

Inama yabaye mu mutuzo n'umutekano.

Back