Imiryango y’abizigamiye muri Ejo Heza yashyikirijwe amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima.

Mu rwego rwo gushishikariza abanyarwanda gukomeza kwitabira gahunda yo kwizigamira muri Ejo Heza, kuri wa 27 Ukwakira 20121; ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba habereye igikorwa cy'ubukangurambaga, Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize (RSSB) gihuriyeho na SONRWA Life LTD bugamije gukangurira Abanyarwanda kwitabira iyi gahunda.
Iki gikorwa cyaranzwe no gushyikiriza abantu batanu bahagarariye imiryango y'abari biteganyirije muri Ejo Heza bitabye Imana, sheki y'amafaranga y'u Rwanda 1,250,000 buri wese, akomoka ku bwishingizi bw'ubuzima Leta yari yabafatiye.

Madamu Mukarwego Athanasie, umwe mu bahawe aya mafaranga kubera umufasha we witabye Imana yari yarizigamiye muri Ejo Heza; yashimiye Imana kuba yarabahaye umuyobozi mwiza ureberera abaturage ari we Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko iyi nkunga izamufasha gukemura ibibazo yari afite; ati: “Iyi nkunga yatumye abana bakomeza kujya ku ishuri kuko byari bikomeye ntabasha kuyabona… mu ngufu mfite najye nzakomeza gushishikariza abandi bantu kwiteganyiriza muri Ejo Heza, mpereye ku bana banjye”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya Ejo Heza ku rwego rw’Igihugu, Gatera Augustin avuga ku mpamvu iyi gahunda ya Ejo Heza yashyizweho, yagize ati: “Bimaze kugaragara ko  8% by’abanyarwanda gusa aribo bizigamira, aba akaba ari abasanzwe babona umushahara ku kwezi, hatekerejwe uburyo n’abandi baturage  bajya bizigamira akaba aribwo yashyizweho kugira ngo n’abandi baturage bashobore kwizigamira ibizabagoboka bageze mu zabukuru”.

Bwana Gatera Augustin yagaragaje ko mu myaka ibiri iyi gahunda imaze ishyirwa mu bikorwa mu Gihugu, ifite abanyamuryango bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 600, muri aba, abatangiye kwizigamira bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300, ubwizigame kuri ubu bukaba bugeze ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 20 na miliyoni 100.

Ku bijyanye n’imbogamizi zikigaragara muri iyi gahunda, hagaragajwe ko ubwizigame kuri buri muntu bukiri hasi, abanyamuryango basabwa kubwongera kugira ngo igihe cya pansiyo nikigera bazabone amafaranga menshi bijyanye n’uko buri muntu yizigamiye. Umuhuzabikorwa wa Ejo Heza yashimiye Intara y’Iburengerazuba kuba Uturere tuyigize duhagaze neza muri iyi gahunda aboneraho gusaba abayobozi bitabiriye inama ubufatanye kugira ngo abaturage barusheho gusobanukirwa n’iyi gahunda kandi bayitabire.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François yashimiye ubuyobozi bwa Ejo Heza ndetse na SONARWA bashyize mu bikorwa ibyo basezeranije abanyamuryango avuga ko ibi bizafasha mu bukangurambaga kugira ngo abaturage benshi babashe kwitabira iyi gahunda. Umuyobozi w'Intara yasabye Uturere gukomeza gukangurira abaturage kwizigamira muri Ejo Heza bikaba umuhigo wa buri Karere.

Itegeko ryashyizeho Ejo Heza riteganya ko buri muntu yizigamira akurikije ubushobozi bwe. Umunyarwanda uri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe asabwa kwizigamira nibura 15 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 18 000 Frw ni ukuvuga 100%. Uwo mu cyiciro cya gatatu asabwa kwizigamira nibura 18 000 Frw ku mwaka, leta ikamwongereraho 9 000 Frw ni ukuvuga 50%. Uwo mu cyiciro cya kane asabwa kwizigamira nibura 72 000 Frw ku mwaka, akaba ntacyo bongererwaho mu buryo bw’uruhare rwa Leta. Uru ruhare ntirurenga 18,000 Frw.

Ayo mafaranga y’ubwizigame ashobora gutangwa buri kwezi, buri gihembwe, buri mezi atandatu cyangwa agatangirwa icya rimwe. Umuntu witeganyirije muri Ejo Heza atangira guhabwa pansiyo yujuje imyaka 55, akayifata mu gihe cy’imyaka 20.

Kwinjira muri gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya Ejo Heza ni ugukoresha telefoni igendanwa ukanda *506# ugakurikiza amabwiriza kugeza uhawe ubutumwa bugufi bwemeza ko wamaze kwiyandikisha.

Gahunda ya Ejo Heza ubu ibarizwa mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, ikaba ari nayo ishinzwe ishyirwa mu bikorwa ryayo rya buri munsi.

Back