Ikigo ngororamuco cya Iwawa cyoroje abatishoboye mu Murenge wa Mushonyi.
Imiryango irindwi itishoboye yo mu Kagari ka Kaguriro, Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yashyikirijwe inka zatanzwe n’Ikigo ngororamuco cya Iwawa. Ni igikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François washyikirije ku mugaragaro Inka abo baturage.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco mu Rwanda, Mufulukye Fred, izi nka zatanzwe zikomoka kuri 20 Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagabiye iki kigo mu mwaka wa 2013, kugira ngo abahagororerwa bajye banywa amata. Uyu muyobozi kandi yavuze ko izi nka 20 bagabiwe zororotse zikaba zimaze kugera ku 140.
Yagize ati "Turashimira umukuru w’igihugu waduhaye izi nka, yadusabye kuzifata neza, twazifashe neza zarorotse ubu zimaze kuba 140. Twaje kumwitura kuko yari yaradusabye ko tuzoroza n’abandi”.
Guverineri Habitegeko François, yashimiye iki kigo kuba cyarafashe neza izi Nka bahawe n’Umukuru w’Igihugu none bakaba bamwituye; yasabye abaturage ba Mushonyi bagabiwe inka kuzazifata neza kugira ngo zizabafashe kwivana mu bukene.
Yagize ati "Turabasaba ko muzifata neza kugira ngo zizabagirire akamaro kandi namwe muzoroze abandi kuko tugifite n’abandi baturage bataragerwaho na gahunda ya Girinka. Ntabwo abantu barwaza imirire mibi bafite amata, ntabwo ubutaka bwagunduka hari ifumbire. Muzazifate neza mazishakire ubwatsi buhagije, muzihe amazi ahagije.”

Mu murenge wa Mushonyi hamaze gutangwa inka zirenga 1800 kuva gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira.
Uretse izi nka bahawe, Guverineri Habitegeko yamenyesheje aba baturage ko ubuyobozi bwifuza ko bagira imibereho myiza; ni muri urwo rwego yasabye Akarere ka Rutsiro gufasha aba baturage baturiye Ikiyaga cya Kivu kwibumbira mu makoperative bakabatera inkunga yo korora amafi muri kareremba.