Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyashimiye abasora neza mu Ntara y’Iburengerazuba.

Kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2021, mu Karere ka Rusizi habereye igikorwa cyo gushimira abasora neza mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni gahunda ngarukamwaka itegurwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) aho abasora bitwaye neza kurusha abandi mu 2020 bashimiwe.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abaturage b’Intara y’Iburengerazuba bibwiriza gusora neza kuba barakomeje kwihanganira ibihe bikomeye byatewe n’icyorezo cya Covid-19, ntibacike intege ahubwo bagakomeza gukora cyane aho byashobokaga bikaba byaragize uruhare mu gutuma haboneka umusaruro ushimishije wakomotse ku misoro n’amahoro mu mwaka ushize wa 2020/2021.

Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka; igira iti: “Dufatanye kuzahura ubukungu”; Guverineri w’Intara agaragaza ko igiye mu murongo umwe na gahunda za Guverinema zigamije kuzahura ubukungu no guhangana n’ingaruka icyorezo cya Covid-19, cyagize ku mibereho y’abanyarwanda cyazahaje imirimo y’ubucuruzi n’inganda akaba arinayo mpamvu igenamigambi ry’ingengo y’imari y’Igihugu muri uyu mwaka wa 2021/2022 ryashingiye ku ntego za gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017/2024) ndetse na gahunda Leta yihaye igamije kuzahura ubukungu bwagizweho ingaruka n’icyorezo cya covid-19, kubera ibikorwa bimwe na bimwe by’ubukungu byahagaritswe mu Gihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda ifite intego zo gukomeza gushyiraho ingamba zo gukomeza kuzahura ubukungu bw’Igihugu; akaba ariyo mpamvu muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022, hari amafaranga yateganyirijwe ibikorwa bigamije kuzahura ubukungu harimo no kwagura ikigenga nzahurabukungu gifasha urwego rw’abikorera bagizweho ingaruka na Covid-19 ndetse na gahunda yo gukomeza gukingira abanyarwanda bose icyo cyorezo”.

Guverineri Habitegeko yashishikarije abasora ko gutanga umusoro neza ari uguharanira kwigira kw’igihugu, kuko ibikorwa byose igihugu gikora, birimo kubaka ibikorwaremezo no kurinda umutekano w’igihugu byose byishyurwa n’amafaranga ava mu misoro.

Komiseri Mukuru Wungirije muri RRA, Kaliningondo Jean Louis yavuze ko mu mwaka ushize w’imisoro Intara y’Iburengerazuba yitwaye neza yinjiza imisoro ingana na miliyari 35.6 ku ntego bari bafite ya miliyari 29.7, bingana n’ikigero cy’i 119.7% . Ku birebana n’imisoro RRA ikusanyiriza Uturere, hagaragajwe ko muri iyi Ntara hakusanyijwe ingana na miliyari 11.25 ku ntego bari bafite ya miliyari 11.49, ikaba yaragezweho ku kigero cya 97.9%. Kaliningondo yavuze ko umuntu usora neza aba agaragaza urukundo akunda igihugu, bityo ko RRA izakomeza gutanga ubufasha bwose bushoboka.

Perezida w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara, Hitayezu Dirigent, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu kuba bworohereza abikorera mu kazi kabo avuga ko PSF izakomeza gushishikariza abikorera gukora ubucuruzi mu buryo bwemewe n’amategeko. Mu byifuzo bye, Bwana Hitayezu yavuze ko Covid-19 yabagizeho ingaruka zikomeye, asaba RRA kuborohereza ikongera igihe cyo kujya bishyuriraho imisoro.

Mu ngamba Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyafashe, harimo gukomeza gukorana n’abasora mu rwego rwo kubakangurira gusora neza no gutanga inyemezabuguzi hakoreshejwe EBM, kugeza ku bacuruzi bose EBM no gukomeza ubukangurambaga mu gukusanya imisoro.  Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyavuze ko cyashyizeho uburyo butandukanye bwo guhangana na magendu kuko imunga ubukundu bw’igihugu inzego zose zisabwa ubufatanye mu kuyirwanya.

Back