Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyashimiye abasora b’indashyikirwa mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ku wa 08 Ugushyingo 2024, cyashimiye abasora b’indashyikirwa bo mu Ntara y’Iburengerazuba muri uyu mwaka ushize wa 2023/2024. Ni ibirori ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba byabereye mu karere ka Rusizi ku nsanganyamatsiko igira iti: “EBM yanjye umusanzu wanjye”.
Nk’uko byasobanuwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, Intara y’Iburengerazuba yari ifite intego yo kwinjiza imisoro ingana na miliyari 54,8Frw z’umusoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta ariko yashoboye kwinjiza miliyari 48,54Frw bingana na 88.5%.
Ku bijyanye n’imisoro yeguriwe inzego z’ibanze, iyi Ntara niyo yabaye iya mbere mu gihugu mu kwinjiza imisoro myinshi kuko yinjije ingana na miliyari 12,9Frw mu gihe intego yari 12,8Frw, bingana na 100.7%. Komiseri wungirije ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, yagaragaje ko gahunda bashyizeho yo gushimira abasora babaye indashyikirwa n’ikoranabuhanga rya EBM biri mu bikomeje gutuma amafaranga y’imisoro yinjira mu isanduku ya Leta yiyongera.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert mu ijambo rye, yavuze ko gushimira abasora “bituma abacuruzi barushaho kwibwiriza gusora cyane ko ari inshingano yabo. Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka: “EBM yanjye umusanzu wanjye”, yavuze ko iyi nsanganyamatsiko ijyanye na gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere rirambye (NST2), ishimangira ikoresha ry’ikoranabuhanga rigezweho mu nzego za leta ndetse no mu nzego z’abikorera no kuryimakaza ku buryo rizakoreshwa muri gahunda za Leta zose ku kigero cy’ijana ku ijana.

Avuga ku kamaro ka EBM, umuyobozi w’Intara yagize ati:” Ikoreshwa rya EBM rijyanye no kwimakaza ikoranabuhanga mu mikorere y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, kuko rituma haboneka amakuru y’ingenzi yakwifashishwa ku bacuruzi no kubasoresha.” Yagaragaje ko imisoro igira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu, asaba abasora gukoresha EBM kandi bakayikoresha neza ndetse n’abaguzi bakibuka kwaka inyemezabuguzi.
Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, yashimye imikoranire myiza iri hagati y’abikorera, RRA n’inzego z’ubuyobozi bwite za Leta muri iyi Ntara y’Iburengerazuba. Yaboneyeho gutanga ibyifuzo by’abikorera mu Ntara birimo; gusaba ko inganda nto zasonerwa imwe mu misoro kugira ngo bizifashe gukura no guhangana ku isoko, gukomeza kunoza imikorere ya EBM harebwa uko abasora bato bayikoresha bidasabye ibikoresho bihenze, gusaba ko nibura muri buri murenge haboneka abakozi bigenga bazajya bafasha abasora mu gukemura ibibazo bijyanye no gusora ndetse no kumenyekanisha imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Muri ibi birori hahembwe abasora babaye indashyikirwa barimo ibigo birindwi byahize ibindi mu kwishyura ku gihe kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga. Mu bahembwe kandi harimo n’umukiriya watse inyemezabuguzi nyinshi za EBM.

Guverineri DUSHIMIMANA Lambert ashimira umuturage wasabye inyemezabuguzi za EBM nyinshi.

Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Innocente MURASI ashyikiriza igihembo umwe mu basora.