Iburengerazuba: Komite nshya ya PSF yasabwe gukomeza guhanga imirimo mishya.

Nyuma y’amatora ya komite nshya y’abagize urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa 19 Werurwe 2026, i Karongi habereye umuhango w’ihererekanya bubasha hagati ya Komite nshya yatowe na Komite icyuye igihe. Muri uyu muhango wari uyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Uwambajemariya Florence; hagaragajwe ibyagezweho ndetse n’ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara mu ijambo rye yashimiye komite icyuye igihe yari iyobowe na Bwana Nkurunziza Ernest, ku bikorwa byinshi kandi byiza byagezweho birimo; umubare w’abikorera wiyongereye, ibikorwa remezo by’amahoteli byiyongereye, ubuvugizi bwakorewe abikorera, gushimangira imikorere n’inzego za leta ndetse n’ibikorwa byateje imbere ubucuruzi muri rusange. Yijeje kandi komite nshya yatowe, ubufatanye n’imikoranire myiza n’ubuyobozi ku rwego rw’Intara n’Uturere kugira ngo bazabashe kuzuza neza inshingano zabo no kuzakomeza kuzamura ikivi cy’abo basimbuye bubakira ku byo bari bamaze kugeraho.  Mu bikorwa komite nshya yasabwe gushyiramo imbaraga harimo; gukomeza guhanga imirimo mishya aho, Madamu Uwambajemariya yagize ati: “muri gahunda musanganywe yo guhanga imirimo mishya, mukomeze kwita ku miryango ifite amikoro make kugira ngo yivane mu bukene ndetse no kwita ku rubyiruko muri rusange n’abimenyereza umurimo by’umwihariko kugira ngo babone akazi kandi bigishwe no kukihangira.” Abagize iyi komite nshya na none basabwe gukomeza kujyanisha imirimo n’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu bafasha abikorera mu byiciro bitandukanye (ubuhinzi, ubucuruzi, inganda…), gutanga serivisi nziza, gukora kinyamwuga no kongera ikoranabuhanga mu byo bakora.

Abitabiriye ihererekanya bubasha hagati ya Komite nshya ya PSF na komite icyuye igihe

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Bwana Mabete Niyonsaba Dieudonné, yagaragaje bimwe mu bikorwa ashyize imbere mu guteza imbere abikorera birimo gushyiraho uburyo bwo gufasha abanyamuryango kubona amakuru y’amasoko mu mahanga, gushishikariza abikorera kwitabira gahunda ya Ejo Heza, guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Kivu, guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka, guteza imbere inganda n’ikorwa ry’ibyongerera agaciro umusaruro ndetse no gushishikariza imishinga ihuriweho (collective investment) hirya no hino mu Turere tugize Intara, guteza imbere imyubakire igezweho hashingiwe ku gishushyanyo mbonera ndetse no guteza imbere urubyiruko n’abagore mu bucuruzi.

Ku ikubitiro, umuyobozi wa PSF yagaragaje ibikorwa bigeye kwitabwaho by’umwihariko aribyo; kurangiza ibarura ry’abikorera mu Ntara; gushakira urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Intara ibiro bakoreramo; guteza imbere imishinga minini ihuriweho mu Turere no gutegura kwibuka ku ncuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Akaba yarasabye ubufatanye bw’abikorera bose mu Ntara kugira ngo bashobore kugera kuri iyi mihigo. Uretse Perezida; iyi komite nshya ya PSF igizwe kandi na: Madamu Uwankwera Judith: Visi Perezida wa mbere ndetse na Mukamana Immaculée: Visi Perezida wa kabiri.

Back