Minisitiri Bayisenge arasaba ubufatanye bw'inzego zose mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette arasaba inzego zose mu Ntara, ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango. Ibi yabigarutseho mu nama y’umunsi umwe, yabereye i Karongi, ku wa 28 Nzeri 2022, igahuza inzego zitandukanye mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba. Inama yari igamije gusuzumira hamwe intambwe iterwa mu gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye umuryango.

Mu ijambo rye, Minisitiri Bayisenge yagaragaje ko hari byinshi byakozwe ariko ngo haracyari n’ibigikenewe gukorwa, asaba abitabiriye inama guhora bibaza ikibazo kigira giti:”Ni iki twakora gitandukanye n’ibyo dusanzwe dukora kugira ngo bizane impinduka?”

Bimwe mu bikorwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye ko byashyirwamo imbaraga birimo gushyiraho no gukurikirana ibigo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) no kwitabira Umugoroba w’imiryango.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yagaragaje ko amakimbirane mu muryango ariwo muzi w’ibibazo byose bibangamiye umuryango. Ibi bibazo birimo, ubuharike n’ubushoreke, gusambanya abana bamwe bikabviramo gutwita bakiri bato, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imirimo mibi ikoreshwa abana n’imirire mibi itera kugwingira. Umuyobozi w’Intara yagaragaje kandi ko ababyeyi badohotse ku nshingano zabo zo kurera.

Muri iyi nama Uturere tugize Intara twagaragaje bimwe mu byakozwe mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye umuryango birimo; Gushyira ibibazo bibangamiye umuryango mu mihigo y’inzego z’ubuyobozi (Akarere, Umurenge, Akagari, Umudugudu, Inzego z’urubyiruko n’iz’abagore na buri rugo); Imiryango yafashijwe kuva mu makimbirane; Imiryango yafashijwe gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko; Gushyira imbere uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa no kubongerera ubushobozi, hagakorwa igenamigambi rihamye kandi rihuriweho n’inzego zose (amadini, amatorero, CSOs, NWC, NYC,…),kandi hakaba n’ikurikiranabikorwa.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yasabye ubuyobozi bw’Uturere n’abafatanyabikorwa, kwita ku ruhare rw’umuryango mu bibakorerwa kugira ngo ibikorwa birusheho kuramba mu rwego rwo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Yabijeje ubufatanye bwa Minisiteri kugira ngo ibikorwa byose biteganyijwe bizagere ku ntego yabyo.

Uretse Minisitiri na Guverineri w'Intara, inama yitabiriwe kandi n'Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Madamu Kalihangabo Isabelle, Umuyobozi Mukuru w'urwego rushinzwe kugenzura ihame ry'uburinganire(GMO), Rose Rwabuhihi, Abayobozi b'Uturere n'Abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Inzego z'umutekano, abahagarariye imiryango itari iya Leta ndetse n'abahagarariye Amadini n'Amatorero.

Back