Iburengerazuba: Abacuruzi barasabwa kwirinda magendu ituma hanyerezwa imisoro.

Nk’uko bisanzwe buri mwaka Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro gitegura umuhango wo gushimira abasora muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali aho muri uyu mwaka wa 2023 ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Nyamasheke, ku wa 20 Ukwakira 2023.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert

Muri iki gikorwa, Komiseri mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bwana Bizimana Ruganintwali Pascal yavuze ko nyuma y’icyorezo cya Covid-19, ubukungu bw’isi n’ubw’u Rwanda  bwahungabanye muri rusange, akaba ariyo mpamvu leta y’u Rwanda yatekereje korohereza abaturage bagabanyirizwa imisoro ku bicuruzwa na serivisi zitandukanye. Muri iyi misoro harimo nk’umusoro ku nyungu aho mbere wari 30%, none ubu ukaba ari 28 %. Undi musoro yagabanyijwe ni ujyanye n’umusoro w’inzego z’ibanze cyane ku birebana n’umutungo utimukanwa na serivisi zitandukanye.

Bwana Bizimana Ruganintwali Pascal yagarutse kandi ku mbogamizi zikigaragara mu gukusanya imisoro n’amahoro zirimo magendu y’ibicuruzwa bitandukanye ifatirwa mu Turere tugize Intara, irimo ibicuruzwa bifatirwa buri munsi mu Turere cyane Rubavu, Rusizi na Nyamasheke aho usanga bimwe nk’izonga biba bitujuje ubuziranenge. Yasabye abikorera n’inzego zitandukanye ubufatanye mu kurwanya uyu muco mubi ugamije kunyereza imisoro no kwinjiza ibicuruzwa bidafite ubuzirangenge.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Dushimimana Lambert wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango mu ijambo rye, yavuze ko igikorwa cyo gushimira abasora ari ngombwa kugira ngo uwakoze neza abishimirwe, ariko n’uwakoze nabi abashe kwikubita agashyi, yumve ko umusoro udatanzwe uba ari igihombo kuri buri munyarwanda wese.

Ahereye ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: Saba fagitire ya EBM wubake u Rwanda; umuyobozi w’Intara yavuze ko ari ingenzi cyane kugira ngo buri wese yaba umucuruzi cyangwa umuguzi yumve uruhare rwe mu kugera ku iterambere ry’ifuzwa. Yakomeje agira ati:”Ndasaba buri muguzi wese guhora yibuka gusaba fagitire yemewe ariyo ya EBM, n’umucuruzi akumva ko ari inshingano gutanga iyi fagitire ya EBM buri gihe uko agurishije ibicuruzwa kuko imufasha mu ibaruramari n’igenamigambi rye kandi akabasha no kumenya umusoro ukwiriye asabwa gutanga.” Yasabye abikorera kwirinda magendu ituma hinjira mu Gihugu ibicuruzwa bitatangiwe imisoro ndetse hashobora no kwinjira ibitujuje ubuziranenge byahungabanya ubuzima bw’abanyarwanda.

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, (PSF), Bwana Nkurunziza Ernest yashimiye Leta y’u Rwanda ku ngamba yashyizeho mu gukemura bimwe mu bibazo abikorera bahura nabyo, aho RRA imanuka igahura nabo abafite ibibazo bigakemurwa naho ibitabonye ibisubizo ako kanya bigakurikiranwa, ati: “ muri uku kwezi k’ukwakira 2023, hatanzwe ibibazo bigera ku 115, muri byo 49 byahise bikemurwa, hasigara ibindi bibazo 66 nabyo hatanzwe umurongo w’uburyo bizakemurwa.

Urugaga rw’abikorera kandi ngo rwiyemeje kugira uruhare muri gahunda zigamije iterambere ry’Igihugu. Mu butumwa yatanze ku bikorera bo mu Ntara, umuyobozi wa PSF yabasabye gukomeza kubumbatira ubumwe bw’abo nk’abikorera n’ubw’abanyarwanda muri rusange, gukomeza gukorera mu mucyo bakoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi, banatanga umusoro ukwiye kandi ku gihe, kwirinda gukora ubucuruzi butemewe bakora magendu no kugira uruhare mu guteza imbere imijyi ijyanye n’igihe kandi ifite isuku.

Muri uyu muhango hashimiwe abantu ku giti cyabo n’ibigo by'indashyikirwa batanze neza kandi ku gihe umusoro ndetse n’umuturage wasabye inyemezabuguzi nyinshi buri gihe yabaga agiye kugira icyo agura. Mu bashimiwe harimo uruganda rwa “Pfunda Tea Campany”, rwatanze umusoro mwinshi kandi ku gihe muri uyu mwaka wa 2022/2023, ungana na    1,342,122,221 Frw.

Back