Hakenewe ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe- Guverineri Ntibitura Jean Bosco.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba arasaba ubufatanye bw’inzego zose mu Ntara mu rwego rwo gukumira no kurwanya ikibazo cy’ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro. Ibi umuyobozi w’Intara yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yo kurebera hamwe ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingamba zo kubikemura. Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Intara, Abayobozi b’Uturere, abahagarariye sosiyete zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Turere tugize Intara, abahagarariye ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz ndetse n’intumwa y’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda.

Guverineri Ntibitura Jean Bosco mu ijambo rye, yibukije abitabiriye inama ko mu Ntara y’Iburengerazuba hari amabuye y’agaciro ahantu henshi, ndetse y’ubwoko butandukanye, ubucukuzi bukaba ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’Igihugu iyo bukozwe neza aho yagize ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni kimwe mu byinjiriza amafaranga Igihugu, ariko n’ubwo bimeze bityo, hari ibibazo bitandukanye bigenda bigaragara, ari nayo mpamvu twabatumiye kugira ngo twese dufatanye gushyiraho ingamba zatuma ubucukuzi buba imbarutso y’iterambere koko aho kuba intandaro y’ibibazo cyangwa amakimbirane mu baturage.” 

Abayobozi b'Uturere bari bitabiriye inama

NK’uko byagaragajwe muri iyi nama, ikibazo nyamukuru mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni ubucukuzi butemewe n’amategeko aho buhitana ubuzima bw’abaturage baba babwishoyemo, kwangiza ibidukikije, kwangiza ibikorwa by’abaturage n’ibikorwa remezo ndetse no kubangamira umutekano w’igihugu n’umudendezo w’abaturage. Na none kandi ngo ahacukurwa amabuye y’agaciro mu buryo butemewe habaye indiri y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gukubita no gukomeretsa, ibiyobyabwenge, kwigomeka ku nzego za Leta ndetse n’abana bata ishuri.

Uretse aba bacukura mu buryo butemewe, abari mu nama bagaragaje ko hari n’abamara gucukura bafite ibyangombwa, ntibasubiranye aho bacukuye, ibyo bigateza ibibazo byo kwangirika kw’ibidukikije, gufata imirima y’abaturage no gucishamo amazi n’amashanyarazi batabahaye ingurane. Abitabiriye inama basabye ko byagenzurwa neza abantu bagatangira kumenya no guhanirwa amakosa n’ibyaha bikorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. 

Hemejwe kandi ishyirwaho ry’itsinda rihuriweho n’inzego z’ibanze, ikigo gifite mu nshingano ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro #RMB, abahagarariye ishyirahamwe n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda n’izindi nzego mu rwego rwo kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi no gukemura ibibazo bigenda bigaragaramo. Mu bindi byasabwe ni ugukora ubukangurambaga, abaturage bakamenya uburenganzira n’ibyo itegeko riteganya ku muntu wemera ko umurima we ucukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko. 

Back