Guverineri Ntibitura Jean Bosco arashimira CNF ku bikorwa byabo bigamije gukemura ibibazo bibangamiye umuryango.
Mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba yateranye kuri uyu wa 03 Nzeri, 2025; Guverineri w’Intara, Ntibitura Jean Bosco; yashimiye abagize uru rwego ku ruhare rwabo mu gukemura ibibazo bibangamije imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ibindi bikorwa bagiramo uruhare mu rwego rwo kugira umuryango ushoboye kandi utekanye.
Ni inama yari igamije gusuzuma ibikorwa byagezweho mu mihigo ya Mutimawurugo mu mwaka wa 2024/2025, no gufata ingamba zo kurushaho kugera ku ntego mu mihigo y’umwaka wa 2025/2026.
Mu ijambo rye Guverineri w’Intara yavuze ko uruhare umugore afite mu iterambere ry’igihugu cyemera ko muri rya terambere ridaheza buri wese agomba kugira uruhare n’uburenganziza, ati:”Ntawavuga igihugu atavuze umuryango kuko kuba umugore ari mutimawurugo hari icyo bivuze mu muryango nyarwanda”. Avuga ku ruhare rw’umugore mu gukemura bibazo bibangamiye umuryango, Guverineri Ntibitura yagize ati: “Ibibazo bibangamiye umuryango biba bibangamiye iterambere ry’uwo umuryango n’iry’Igihugu muri rusange, birakwiye ko umugore yubakirwa ubushobozi bwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango, kuko nta gihugu cyatera imbere imiryango idatekanye”.

Umuyobozi w’Intara yashimye ibikorwa inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara yagezeho binyuze mu mihigo biha buri mwaka ndetse no mu bukangurambaga bafatanyamo n’izindi nzego birimo ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage hirya no hino mu Turere, hibandwa cyane ku kubakira amazu n’ubwiherero imiryango itishoboye, kwimakaza isuku n’isukura mu miryango, kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, gufasha imiryango kwikura mu bukene, ubukangurambaga mu kurwanya inda ziterwa abangavu, kurwanya ihohoterwa mu miryango ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye. Yabasabye gushyira imbaraga mu kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye umuryango birimo amakimbirane mu miryango, kutita ku nshingano ku bagize umuryango, n’umutekano w’abaturanyi n’igihugu muri rusange. Abayobozi ku nzego zose za CNF haba ku rwego rw’Intara, Uturere n’Imirenge basabwe gukomeza kubaka ubushobozi bw’uru rwego ku Kagari kuko ibikorwa byose ariho bikorerwa.
Nk’uko byasobanuwe n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) ku rwego rw’Intara, Madamu Bagirinka Vestine mu mihigo ya Mutimawurugo ya 2024/2025, ibikorwa byagezweho birimo; gutoza amatsinda yose ari mu Midugudu yatoranijwe gukoresha ikoranabuhanga, kuyakurikirana hanashyirwaho amashya aho bishoboka; kubarura no kukora ubukangurambaga ku bagore/abakobwa ku kwiga imyuga n’ubumenyingiro; gufasha no gukora ubuvugizi ku bagore/Abakobwa bakeneye kwiga imyuga ijyanye n’isoko ry’umurimo ndetse no gukangurira imiryango ituye imidugudu yatoranyijwe kwimakaza umuco w'isuku n'isukura ku mubiri, ku myenda naho batuye
Mu bindi bikorwa byagezweho hari ibikorwa bigamije gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana; kurwanya inda ziterwa abangavu n’ubuzererezi kubasubiza mu buzima busanzwe; kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane n’ibana itarasezeranye hagamijwe gukemura ibibazo biyibangamiye, hakaba kandi gukemura ibibazo bibangamiye umuryango hubakwa cg hasanwa amazu ku miryango itishoboye.

Madamu Bagirinka Vestine, Umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw'Intara
Madamu Bagirinka Vestine agaragaza ko abagize CNF bazakomeza ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gukangurira abaturage kwitabira gahunda zose za Leta, harimo no gushyira mu bikorwa imihigo y’urugo n’iya Mutimawurugo; gahunda yo kuva mu bukene babigizemo uruhare; ndetse no gukomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa muri gahunda zitandukanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya Mutimawurugo n’izindi gahunda ziteza imbere umuryango. Muri iyi nama, Uturere twesheje imihigo ya Mutimawurugo twashyikirijwe ibikombe, aho Rusizi yaje ku isonga.
Muri uyu mwaka inama rusange y’inama y’Igihugu y’abagore yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Umugore ushoboye, umusingi w’iterambere rirambye.

Rusizi ishyikirizwa igikombe
