Guverineri Ntibitura arasaba abayobozi kurushaho kwegera abaturage bumva banakemura ibibazo byabo.
Mu nama nyunguranabitekerezo y’abafatanyabikorwa mu iterambere mu Ntara y’Iburengerazuba yabereye mu Karere ka Rusizi; abayobozi basabwe kurushaho gutanga serivisi nziza ku baturage. Muri iyi nama, urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), rwamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku miyoborere n’imitangire ya Serivisi mu nzego zegereye abaturage.
Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara yashimiye RGB ikora icyegeranyo cy’uko abagenerwabikorwa ba serivisi zitangwa bazishimira n’ibyo yagiye ibona mu mitangire ya serivisi. Yagaragaje ko uko bazishimira bitagibwaho impaka ahubwo ari umwanya wo kwisuzuma nk’abayobozi, hakanozwa ibyo batishimiye. Umuyobozi w’Intara yasabye abayobozi mu nzego zose kwikubita agashyi bagakorana nk’abafatanyabikorwa bajya inama ariko cyane begera abaturage kugira ngo babumve, bamenye ibibazo bafite bikemurwe amazi atararenga inkombe.

Nk’uko byagaragajwe n’umunyamabanga Mukuru wa RGB, Bwana Kalisa Edward icyegeranyo cy’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi ntikigomba gufatwa nk’ubushakashatsi gusa ahubwo ngo ni igikoresho gifasha imiyoborere y’igihugu, ati: “Iki cyegeranyo gifasha abayobozi kwisuzuma bareba niba umuturage ari ku isonga nk’uko gahunda ari Umuturage ku isonga”.
Ubu bushakashatsi bukorwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi hashingiwe ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage. Amanota angana na 10% y’imihigo y’Uturere aturuka muri ubu bushakashatsi. Hakurikijwe uko ibyiciro bishimwa n’abaturage, iki cyegeranyo kigaragaza ko muri rusange abaturage bishimiye imitangire ya serivisi ku kigero cya 76.7%. Umutekano waje ku isonga n’amanota 92.1%, ukurikirwa n’iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi n’amanota 90.1% naho serivisi z’ubutaka, imiturire n’ibidukikije nizo zishimwa ku kigero cyo hasi kingana na 65.7%.
Abayobozi bari bitabiriye iyi nama basabwe kurushaho kwita ku byiciro bikiri hasi mu Ntara y’Iburengerazuba birimo; ubuhinzi, ibikorwa remezo, ubutaka, imiturire n’ibidukikije ndetse no kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.
