Guverineri Ntibitura arasaba abaturage kwirinda no kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muri gahunda akomeje kugirira mu Mirenge itandukanye y’Uturere tugize Intara y’Iburengerazuba, Guverineri w’Intara, NTIBITURA Jean Bosco ari kumwe n’abagize inama y’umutekano yaguye y’Intara basuye abaturage mu Karere ka Rusizi aho basuye abaturage b’Imirenge ya Rwimbogo, Nzahaha na Gashonga ndetse n’abaturage b’Imirenge ya Nyakarenzo, Nkungu na Gashonga mu rwego rwo kubakangurira kwirindira umutekano no kwitabira gahunda za Leta.
Mu butumwa yabagejejeho, Guverineri w’Intara yagarutse ku bikorwa bikunze guhungabanya umutekano muri iyi Mirenge birimo; Ingengabitekerezo ya Jenoside, amakimbirane mu ngo, amakimbirane ashingiye ku butaka, ubwambuzi bushukana, ubujura bw’imyaka ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe abasaba kwirinda ibi byaha no kubirwanya.

Umuyobozi w’Intara yagaragaje kandi ko hari ibikorwa byinshi ubuyobozi bwagejeje ku baturage cyane bijyanye n’ibikorwa remezo birimo kubaka ibyumba by’amashuri, imihanda n’ibindi…; agaragaza ko ubuyobozi bw’Igihugu buzagenda bubagezaho ibindi bikorwa remezo basabwa ariko nabo gufata neza ibihari.
Ku bijyanye n’umuhanda wa Kamembe – Bugarama wangiritse cyane, umuyobozi w’Intara yamenyesheje abaturage ko uyu muhanda ugiye gusanwa. Ati:’’Navuganye n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), umuhanda ugiye gusanwa by’agateganyo ariko hari gahunda wo kuwubaka mu buryo burambye”.
Guverineri Ntibitura Jean Bosco kandi yaboneyeho gukangurira abaturage ibikorwa birimo; kurwanya amakimbirane mu muryango kuko ari imbogamizi ku iterambere, gusubiza ku ishuri abana bose baritaye, kurwanya igwingira n’imirire mibi, kugira isuku, no gukumira inda ziterwa abangavu.
Muri iyi nama kandi hagarutswe ku kibazo kimaze iminsi kigaragara mu Turere tugize Intara aricyo ingengabitekerezo ya Jenoside aho abarokotse Jenoside bahohoterwa babwirwa amagambo mabi ndetse hakaba n’abaje kwicwa. Abaturage basabwe kwamagana no gukumira ibi bikorwa bibi.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, CP Emmanuel Hatari we yasabye abaturage kurushaho kubungabunga umutekano birinda ibikorwa bibi birimo, ubujura, gukubita no gukomeretsa, inzoga z’inkorano, amakimbirane mu ngo ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Yasabye kandi abaturage kumenya gukoresha umuhanda neza birinda impanuka cyane ku bagenda n’amaguru ndetse n’abagenda ku magare.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj. Gen. Eugene Nkubito nawe yabwiye abaturage ko buri wese afite inshingano zo kubungabunga umutekano w’igihugu cye, abasaba kandi kuzirikana ku bumwe bw’abanyarwanda, kwirinda abantu babayobya, kurinda ibikorwa remezo no kwirinda kwangiza ibidukikije.
Muri izi nama, abaturage bahawe umwanya uhagije wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bitandukanye aho byishi mu bibazo byari bishingiye ku makimbirane mu ngo, amakimbirane ashingiye ku butaka, akarengane no kurangiza imanza aho bimwe byabonewe ibisubiza ibindi bihabwa umurongo wo gukemurwa.