Guverineri HABITEGEKO François yasuye Umurenge wa NKombo

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga 2021,  Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Bwana HABITEGEKO François ari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi Gatorika ya Cyangugu, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ndetse n’Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke,  basuye Umurenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi, ibi bikaba byari muri gahunda y’uruzinduko rw’iminsi 2 umuyobozi w’Intara yagiriraga muri aka Karere mu rwego rwo kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye, barebera hamwe uko iterambere ry’Akarere rihagaze n’icyakorwa kugira ngo rirusheho gutera imbere.

Bakigera kuri uyu Murenge uherereye mu Kigaya cya Kivu rwagati, bakiriwe n’abavuga rikumvikana bake bahagarariye abandi muri uyu Murenge, mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Muri iyi nama, abaturage b’Ikirwa cya Nkombo bashimye iterambere bamaze kugezwaho, aho bagaragaje ko bafite umuriro w’amashanyarazi, kandi amazi meza bakaba bageze ku ijanisha rya 91.3%, ibi bakavuga ko babikesha Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika, kuko ubuyobozi bwabaje butitaye ku iterambere ryabo.

Nyuma yo gushima ariko, bagaragaje ibibazo bimwe bafite bituma iterambere ryabo ritihuta nk’uko babyifuza, aho bagaragaje ko bafite ikibazo cy’iminara y’itumanaho idahagije ibi bigatuma itumanaho ritagenda neza, bagasaba ko bakorerwa ubuvugizi iki kibazo kigakemuka vuba.  

Baragaje kandi ko bakeneye ifumbire y’imborere ndetse n’ishwagara bihagije kuko ubutaka bwabo busharira, ibi bikaba biri mu bituma batabona umusaruro uhagije, banasaba ko hanakorwa amaterasi aho ataragera kuko aho yageze kandi bakaba bafite ifumbire, umusaruro uba umeze neza.

Ku bijyanye n’Uburezi, basabye ko bakorerwa ubuvugizi, ishuri ry’imyuga rya Nkombo rifite icyiciro kimwe, (Level 1), bakongerwa ibindi byiciro kugeza ku cya gatatu (Level 3) kuko babonye ko umwana wize umwuga neza aba atandukanye n’ubukene.

Ku bikorwa remezo kandi, bakomeje gusaba ko bakorerwa mihanda izoroshya ubuhahirane kandi hagaterekerezwa uko nabo babona isoko, aho bazajya bajyana umusaruro wabo bitabagoye.

Nyuma yo gushima, gutanga ibyifuzo n’ibitekerezo, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabwiye abaturage ko ibyifuzo byabo byumvikina, ariko ko hari ibitakunda muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kuko hari imishinga myinshi bimukanye mu mwaka ushize,  ariko abizeza ko bagiye gutangira gukora inyigo ku mishanga imwe n’imwe nko kubaka imihanda kugira ngo mu ngengo y’imari itaha bibe byakorwa.

 Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu yijeje abaturage ba Nkombo ko Amadini n’Amatorero yiteguye gukomeza gufatanya n’inzego za Leta mu gukomeza gushaka icyateza umuturage imbere kuko amajyambere ya Roho n’umubiri bigomba gukomeza kujyana

Guverineri w’Intara yashimye aba baturage umuhate n’ubushake bagaragaza mu kwiteza imbere, abizeza ubufatanye mu kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo bihaze mu biribwa kandi basagurire amasoko, babone amafaranga yo kwiteza imbere, ababwira ko ku ikubitiro hagiye gushakwa ingurube ibihumbi bitatu zizabafasha kwiteza imbere, abibutsa ko Leta ibahoza ku mutima ari nayo mpamvu basuwe kugira ngo barebere hamwe icyabateza imbere.

Nyuma y’inama n’abavuga rikumvikana kandi, hasuwe ishuri Groupe Scolaire St Pierre, baganira n’abanyeshuri bahiga n’abarezi babo, aho bamurikiwe ibyo aba bana bamaze gukora bitangaje harimo imashini itanga amafaranga izwi ku izina rya ATM, Moto ikoresha amazi ndeste bakaba bakora amasabune n’ibindi bitandukanye.

Ubuyobozi bw’Intara bukaba byashimye abo banyeshuri n’ubuyobozi bw’ishuri muri rusange kubyo bamaze kugeraho, bubizeza gukomeza kubakorera ubuvugizi muzindi nzego kugira ngo barusheho kugaragaza impano zabo.

Back