Guverineri HABITEGEKO François arasaba abaturage ba Nyabitekeri kutirara kuko icyorezo cya Civid-19 kigihari.

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Nyabitekeri, ku wa 25 Kanama 2021, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye abaturage kutirara ahubwo bakubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, zirimo kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba neza intoki, guhana intera no kwirinda kujya ahahurira abantu benshi kuko icyorezo kigihari.

Umuyobozi w’Intara wari kumwe n’abagize inama y'umutekano itaguye y’Intara basuye Umurenge wa Nyabitekeri, mu rwego rwo gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19, cyane ko ari Umurenge wari uvuye muri gahunda ya “Guma mu rugo”; kubera ubwandu bwinshi bwahagaragaye; kubumbatira umutekano no kwitabira izindi gahunda zigamije iterambere ryabo.

Avuga ku mutekano, Guverineri HABITEGEKO yagaragaje ko ariwo musingi wubakiyeho gahunda zose z’iterambere ry’abaturage, asaba abayobozi ku bufatanye n’abaturage kurushaho kuwubungabunga. Yabasabye kandi gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’ubwisanzure bw’umuturage; birimo kubakira abatishoboye, kurwanya imirire mibi, abaturage babana n’amatungo, abatagira ubwiherero, abana bataye ishuri, abana batewe inda, imirimo mibi ikoreshwa abana n’abaturage babana n’amatungo mu nzu.

Agaruka ku mutekano, umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, Col. Edgar SAFARI yavuze ko nta mutekano nta terambere, asaba abaturage gukomeza kuwubungabunga bafatanyije n’inzego z’umutekano.

Col. SAFARI yavuze kandi ko magendu nayo ari bimwe mu bihungabanya umutekano asaba abaturage kuyirinda kuko ari ukunyereza imisoro ifite uruhare mu iterambere ry’Igihugu; yaboneyeho no kwamagana bamwe mu baturage bagira urugomo rwo gutema Inka za bagenzi babo kubera amakimbirane bafitanye abasaba kubyirinda.

Abayobozi basabwe gufasha abaturage no kubashishikariza kwizigamira mu bimina kugira ngo bazabashe kutanga umusanzu wabo mu bwisungane mu kwivuza kuko aka Karere kakiri inyuma.

Inzego zose mu Murenge zasabwe guhaguruka bakumvisha abaturage gahunda ya Ejo Heza kugira ngo babashe kuyitabira biteganyiriza.

Nk’Umurenge ukora ku kiyaga cya Kivu, aba baturage bashishikarijwe kandi gufatanya n’ubuyobozi mu kurwanya magendu igaragara muri uyu Murenge yambutswa mu Kivu ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyi magendu kenshi ikaba igizwe n’imyenda ya caguwa, amavuta ya mukorogo, insinga z’amashanyarazi n’ibindi.

Muri iyi nama hamenyeshejwe ko Akarere ka Nyamasheke kari mu Turere twemerewe ishwagara muri gahunda ya “Smart Nkunganire” abaturage basabwa kwiyandikisha kugira ngo bahabwe iyo shwagara izabafasha kongera umusaruro.

Back