Guverineri Habitegeko François arasaba abaturage ba Gitambi kurushaho kubumbatira umutekano.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François arasaba abaturage b’Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi kurushaho kubumbatira umutekano no kwitabira gahunda zitandukanye zigamije iterambere ry’abo. Ibi Umuyobozi w’Intara yabisabye ubwo yitabiraga Inteko z’abaturage muri uwo Murenge.

Mu butumwa yagejeje kuri abo baturage, yabashimiye ko muri uyu Murenge hari umutekano muri rusange abasaba gukomeza kuwubungabunga bafatanyije n’izego z’umutekano. Kuri ibi havuzwe cyane ku hari abasore biyita “RP” bahungabanya umutekano muri Mashesha aho bamwe bitwikira ijoro bakajya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu mugezi wa “Njangwe”, abo basore ngo barazwi bagomba gukurikiranwa ibyo bikorwa bibi bakabireka batabireka bakabihanirwa.

Guverineri w’Intara kandi yashishikarije abaturage ba Gitambi kwitabira gahunda za Leta zibafitiye akamaro zirimo ubwisungane mu kwivuza na Ejo Heza. Ku birebana n’ubwisungane mu kwivuza, umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yasabye aba baturage kuba bose batanze umusanzu wabo bitarenze mu Kwakira 2021 dore ko muri uyu Murenge bageze kuri 88.6%.

Mu bindi basabwe harimo kugira isuku yaba iyo ku mubiri no mu ngo zabo bamesa imyenda yabo, gukurungira amazu mu kwirinda umwanda no kugira ubwiherero bwiza.

Aba baturage basabwe kandi kuvugurura ubuhinzi bahinga ibihingwa byatoranyijwe kugira ngo bagere ku iterambere bifuza. Iryo terambere ariko ngo ntiryagerwaho abaturage bakibyara nta gahunda niyo mpamvu yabashishikarije kuboneza urubyaro.

Mu bibazo byagaragajwe n’abaturage ba Gitambi harimo, umuriro w’amashanyarazi utari wagera mu Tugari tumwe, imihanda imeze nabi, amavuriro y’ibanze adakora, kutagira imodoka zitwara abagenzi n’abatarishyuwe imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi.

Ku bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi, ubuyobozi bw’Akarere basabwe gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) kugira ngo abaturage b’Utugari 02 tutayafite abagereho vuba bishoboka. Ku kibazo kijyanye n’imihanda itameze neza, ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje ko hagenda hakorwa duce twangiritse ku bufatanye n’abaturage ariko mu buryo  burambye imihanda imwe minini ikazashyirwa mu igenamigambi ry’umwaka utaha.

Ku birebana  n’amavuriro y’ibanze (Poste de santé) adakora, ubuyobozi bw’Akarere bwasabwe gukora ku buryo bitarenze Ugushyingo 2021, aya mavuriro 03 yaba akora.

Ku kibazo cyo kubona imodoka itwara abagenzi mu muhanda Mashesha – Mibirizi, abaturage bamenyeshejwe ko sosiyete ya Ritco izaza gusura uwo muhanda babona umeze neza bakabaha imodoka. Hari abaturage kandi basaba ingurane ku mitungo yabo yangijwe n’ikorwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi, aho REG ivuga ko igiye gukurikirana iki kibazo abaturage bakazabona igisubizo bidatinze.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’intambi abaturage bavuga ko zangiza amazu yabo, Guverineri Habitegeko yabwiye aba baturage kurindira inyigo iri gukorwa harebwa ku ngaruka izo ntambi zigira ku baturage, izarangira muri uku kwezi k’Ukwakira 2021, ngo nirangira nibwo hazafatwa umwanzuro kuri iki kibazo.

Umuyobozi w’Intara yasabye abaturage gukora no kubahiriza ibyo basabwa n’ubuyobozi bigamije iterambere n’imibereho myiza yabo nk’uko ubuyobozi nabwo bwubahiriza ibyifuzo byabo; ati: “Uko musaba Leta amashanyarazi, imihanda, amazi… namwe murasabwa kubahiriza ibyo musabwa kandi mukagira uruhare mu bibakorerwa, mubumbatira umutekano aho mutuye, mwubahiriza n’izindi gahunda zitandukanye musabwa kugiramo uruhare”.

Back