Guverineri Habitegeko arasaba komite nshya z’inzego z’abagore n’abafite ubumuga kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, arasaba abagize Komite nshya z’inama y’Igihugu y’abagore n’iy’abafite ubumuga ku rwego rw’Intara kugira uruhare rugaragara mu gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Ibi umuyobozi w’Intara yabibasabye mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite zicyuye igihe na komite nshya zatowe wabere ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba.

Muri uyu muhango Guverineri Habitegeko yashimiye Komite zicyuye igihe ku bikorwa byiza byakozwe muri iyo myaka itanu ishize agaragaza ko hakiri ibindi bigikeneye gukorwa, aho yaboneyeho kubasaba bimwe mu bikorwa bakwiye kwitaho muri iyi manda yabo birimo;  kurwanya igwingira ry’abana, kurwanya umwanda,  gukurikirana ikibazo cy’abana bata ishuri ndetse n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda.

Yagize ati: “Mureke dufatanye ibi bibazo bigaragazwe kandi bikemurwe..,muharanire ukuri, muharanire kurwanya akarengane n’ibindi bibi byose”.

Izi nzego nshya zatowe zikaba zarasabwe na none gukurikirana imishinga itandukanye iri mu Karere igamije guteza imbere Abagore n’abafite ubumuga. Mu bindi kandi basabwe harimo gukangurira ibyiciro by’abaturage bahagarariye kwitabira gahunda zitandukanye z’Igihugu zirimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) ndetse no kwitabira gahunda ya Ejo Heza.

Umuhuzabikorwa ucyuye igihe w’inama y’Igihugu y’Abagore, Madamu Mukandekezi Françoise yavuze ko hari byinshi byakozwe muri iyi myaka itanu ishize birimo gukangurira abagore kwiteza imbere bibumbira mu makoperative, kuremera abagore batishoboye  aho umwe yagiye ahabwa ibihumbi 100. Abagore kandi ngo bakanguriwe kujya muri gahunda ya Ejo Heza, no guteka indyo yuzuye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Mu bindi byakozwe havuzwe ibijyanye no gukangurira imiryango kwitabira umugoroba w’ababyeyi barwanya amakimbirane ndetse no gukangurira imiryango gusezerana mu mategeko.

Madamu Mukandekezi yasabye ubuyobozi bw’Intara gushyira ibikorwa bya CNF muri gahunda zabo ndetse no mu Turere bikaba gutyo. Yasabye kandi ko abatowe bahabwa amahugurwa azatuma barushaho kuzuza inshingano zabo.

Madamu Kayitesi Dative, Umuhuzabikorwa mushya w’Inama y’Igihugu y’abagore nawe yashimiye komite icyuye igihe ku bikorwa bagezeho, avuga ko komite nshya ayoboye igiye gukomereza aho bari bagejeje bakazafatanya n’inzego zose guhera ku Isibo  kugera ku rwego rw’Akarere mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragajwe.

Ku birebana na gahunda z’abafite ubumuga, umuhuzabikorwa mushya, Bwana Mugiraneza Léandre yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwahaye agaciro ibyiciro by’abanyarwanda byari byarahejwe muri gahunda z’Igihugu, avuga ko agiye kubakira ku musingi w’ibyagezweho afatanya n’izindi nzego mu guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yibukije abitabiriye uyu muhango w’ihererekanyabubasha ko icyorezo cya Covid-19 kigihari, abasaba gukangurira abaturage bose kugira ngo babashe kwikingiza, inzego zose zifatanya mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Umuhuzabikorwa wa CNF, Kayitesi Dative (Iburyo)

Umuhuzabikorwa wa NCPD, Mugiraneza Léandre (Ibumoso)

Back