Guverineri Dushimimana Lambert arasaba ubufatanye mu guteza imbere abatuye Intara y’Iburengerazuba.

Ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Dushimimana Lambert n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya, Bwana Habitegeko Francois.

Ni umuhango wayobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Kayisire Marie Solange.         Mu ijambo rye Minisitiri Kayisire Marie Solange yashimiye, Habitegeko Francois ku bikorwa bitandukanye yagejeje kuri iyi Ntara mu gihe cy’imyaka ibiri irenga yari amaze kuri uwo mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

Yasabye kandi Guverineri Dushimimana Lambert guha serivisi nziza abaturage, kubakemurira ibibazo, kubateza imbere no gukomeza kubumbatira ubumwe bw’abanyarwanda, amwizeza ubufatanye mu kuzuza neza inshingano ze.

Ku ruhande rwe Habitegeko François yeretse Guverineri mushya bimwe mu bibazo by'ingutu akwiye gushyiramo imbaraga mu kubyitaho birimo; gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kurwanya isuri, ikibazo cyo guhuza urubyiruko n'amahirwe y'iterambere aboneka muri iyi ntara ndetse n'ikibazo cy'abahuye n'ibiza no guhangana n'ibitera ibyo biza. Hari kandi ikibazo cyo kongera umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, gukurikirana imishinga y’iterambere mu Ntara n'ibindi.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert

Guverineri w’Intara, Dushimimana Lambert avuga ku bibazo byagaragajwe bikibangamiye iterambere ry’iyi Ntara yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza no guteza imbere abaturage. Ati:”Ibibazo byibasira imibereho myiza y’abaturage, kurwanya isuri n’ibindi ni urugamba tugomba kujyanamo twese, kuba umwe no gukorera ku ntego”.

Yagaragaje kandi ko Intara y’Iburengerazuba ifite amahirwe menshi yatuma itera imbere harimo; ubukerarugendo n’ikiyaga cya Kivu byose hagamijwe guteza imbere umuturage.

Uyu muhango wari witabiriwe kandi n’abagize inama y’Umutekano itaguye y’Intara, Abayobozi b’Uturere, Perezida w’Inama Njyanama z’Uturere, abahagarariye serivisi za Leta mu Ntara n’abandi bafatanyabikorwa.

Back