Guverineri Dushimimana Lambert arasaba abaturage kwimakaza ihame ry’uburinganire barwanya ihohoterwa.

Mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, ku wa 04 Ukuboza 2023, niho hasorejwe ukwezi kwahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire (GAD) mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert yashimiye Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) ndetse n’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umuryango (GMO) ndetse n’abafatanyabikorwa babo kubwo gutegura uku kwezi kuko hari ibikorwa binyuranye byagukozwemo mu Turere tugize Intara, bigamije gukebura abantu ku kwita ku ihame ry’uburinganire birimo; Kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane, kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere, kubarura imiryango ibana idasezeranye, gutanga ibiganiro by’isanamitima ku bangavu babyariye iwabo n’ubukangurambaga ku miryango ibana mu makimbirane kugira ngo iyavemo.

Mu bindi byakozwe kandi ngo habaye ibiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo basobanukirwe ihame ry’uburinganire, kumenyesha serivisi za “Isange one stop centers n’ibindi. Guverineri w’Intara yasabye abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubahiriza ihame ry’uburinganire no gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ati: Twese tugire intego ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa, kurwanya igwingira ry’abana no guta ishuri duharanira iterambere ryabo.

Madamu Umutoni Gatsinzi Nadine, umugenzuzi mukuru w’ihame ry’uburinganire nawe yagarutse ku musaruro uku kwezi kwatanze ashimira ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’Uturere tuyigize ku ruhare babigizemo. Yaboneyeho kandi gushishikariza ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera baboneza urubyaro ati: Iyo ubyaye abana benshi bitera ubukene mu muryango, amahoro akabura ndetse n’abana bagakura bamwe barawingiye, abandi bagatwara inda bakiri bato ndetse n’abandi bakajya mu muhanda. Abaturage kandi basabwe gutanga amakuru ku byaha by’ihohoterwa batangira amakuru ku gihe kugira ngo bibashe gukurikiranwa.

Umugenzuzi mukuru ku ihame ry’uburinganire yasabye ko ibi bikorwa byakomeza muri gahunda z’Uturere twose hashyirwaho icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire nibura rimwe mu mezi atandatu mu rwego rwo gukomeza gusubiza ibibazo byugarije imiryango.   

Iki gikorwa cyabimburiwe no gusura bimwe mu bikorwa byagezweho ku bufatanye n’ubwuzuzanye bw’abagize umuryango bigaragaza uruhare rw’umugore n’umugabo mu iterambere ry’urugo gisozwa n’ibirori byo gushyingira imiryango 42, irimo 34 yo mu Murenge wa Bugarama n’indi 08 yo mu Murenge wa Muganza yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko aho iyi miryango yasabwe gukomera ku isezerano yagiranye babana neza birinda amakimbirane.

Uku kwezi kwahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kwatangiye ku wa ku wa 07 Ukwakira 2023, gutangirizwa mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rugera.

Imiryango 42 yo muri Bugarama na Muganza yarasezeranye

Abana bagaburiwe indyo yuzuye

Back