Guverineri Dushimimana arasaba inzego zose mu Ntara ubufatanye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, ku wa 20 Ugushyingo 2024; bwateguye ihuriro ry’ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Muri iri huriro ryabaye ku wa 20 Ugushyingo 2024, harebewe hamwe intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, inzitizi zigihari n’ingamba zafatwa mu gukomeza gusigasira no guteza imbere ubumwe nk’inkingi y’iterambere rirambye.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert atangiza iri huriro, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’Ubumwe yakoze byinshi mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, ati: Mu byinshi byakozwe harimo gucyura impunzi, kuvanga ingabo zahagaritse Jenoside n’izayihagarariye, kurandura ivangura iryo ariryo ryose rishingiye ku moko, ku turere, ku madini n’ibindi himakazwa Ndubunyarwanda ndetse habaho no gutanga ubutabera bwunga no gutanga imbabazi ku bireze bakemera icyaha.

Abayobozi b'Uturere
Umuyobozi w’Intara kandi yagaragaje ko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, igipimo cy’ubumwe cyagiye kizamuka aho kugeza ubu kigeze kuri 94.7%, bivuye hasi cyane nk’uko byagiye bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe. N’ubwo igipimo cy’ubumwe kigenda kizamuka, hagaragajwe ko hakiri ibikorwa bibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda mu Turere tugize Intara birimo; ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino biciye mu bikorwa bitandukanye, abakoze Jenoside bafungurwa ariko bigaragara ko batahindutse, abantu batashoboye kwakira ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibikomere yabasigiye.
Mu bindi bikorwa bikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa ni urubyiruko rutarasobanukirwa neza n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi batwarwa n’imbugankoranyambaga n’abanyapolitiki bo hanze bahakana bakanapfobya Jenoside cyangwa abigishiriza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mashyiga ndetse n’ikibazo cy’imanza z’Inkiko Gacaca zitari zarangizwa. Guverineri w’Intara akaba yarasabye abitabiriye iri huriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa ubufatanye mu gukemura ibi bibazo.
Abari mu nama bunguranye ibitekerezo mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, humvikanwa ku bikorwa byakomeza gushyirwamo imbaraga ku bufatanye n’inzego zose. Bimwe muri ibyo bikorwa ni ukongera ibiganiro kuri gahunda y’ubumwe n’ubudaheranwa mu nzego zose. Hifujwe kandi ko inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, Amadini n’Amatorero bafatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hirya no hino mu Turere, kongera ubukangurambaga muri gahunda yo kwigisha abaturage n’urubyiruko by’umwihariko indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Urubyiruko kandi rwasabwe gukomeza kugira uruhare mu kunyomoza abakigaragaza ibitekerezo birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Abayobozi nabo barasabwa gukomeza gushyira imbaraga mu gushaka ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Inzego zose z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bakaba basabwa gukomeza ubukangurambaga ku bumwe n’ubudaheranwa bagera ku byiciro byose haba abari mu magororero, ku bayobozi no kubafunguwe bakoze Jenoside.
Iri huriro ngarukamwaka ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: "Indangagaciro na Kirazira: Isoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa", rikaba ryaritabiriwe n’abagize komite nyobozi z’Uturere, inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara, abahagarariye ibyiciro bitandukanye n’abahoze ari abayobozi ku rwego rw’Igihugu, Intara n’Uturere.