Guverineri Dushimimana arashimira abagize inzego z’abagore ku ruhare rwabo mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango.

Abitabiriye Inama y'Igihugu y'Abagore
Mu nama rusange y’inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, yateranye ku wa 24 Nzeri 2024, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yashimiye inzego z’abagore ku bikorwa bitandukanye bagiramo uruhare bigamije kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, abasaba gukomeza kugira uruhare mu gukemura ibi bibazo. Mu bibazo byagaragajwe harimo; amakimbirane mu miryango, guta ishuri kw’abana, igwingira n’imirire mibi mu bana, ubuzererezi, ubukene bukabije, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Muri iyi nama, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore #CNF ku rwego rw’Intara, Madamu Bagirinka Vestine yagaragaje bimwe mu bikorwa CNF yagezeho mu mwaka ushize wa 2023-2024 hashingiwe ku mihigo ya Mutimawurugo ikorerwa mu midugudu ntangarugero 96 ni ukuvuga umwe kuri buri Murenge birimo; gutoza abagore kwibumbira mu matsinda, gukora ubukangurambaga ku bagore n’abakobwa ku kwiga imyuga, kwimakaza isuku n’isukura, gukumira no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, kurwanya amakimbirane mu muryango no gushishikariza imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko gusezerana.
Mu bikorwa bya CNF muri muri uyu mwaka wa 2024/2025, imihigo izeserezwa mu Midugudu ntangarugero ya Mutimawurugo kuri buri Murenge, harimo; gukurikirana amakoperative y’abagore yatewe inkunga n’abafatanyabikorwa; kongerera abagore ubushobozi, ubukangurambaga mbonezamusaruro kuri gahunda yo kwikura mu bukene, gusana no kubaka inzu z’abatishoboye aho hazubakwa inzu imwe muri buri Murenge no guteza imbere ihame ry’uburinganire.
Abitabiriye iyi nama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba bagejejweho ibiganiro bitandukanye birimo; Ikiganiro ku buzima bwiza bwo mu mutwe bufasha mu kugira umuryango utekanye; Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere rirambye (NST2) n’uruhare rw’Inama y’igihugu y’abagore mu kuyishyira mu bikorwa ndetse n’uruhare rw’umugore mu kubungabunga umutekano w’umuryango n’uw’Igihugu.
Muri iyi nama kandi hatanzwe ibyemezo by’ishimwe ku nama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Uturere hakurikijwe uko Uturere twesheje imihigo.
Guverineri Dushiminama Lambert, yashimiye Inama y’Igihugu y’abagore ku ruhare igira mu kwesa imihigo izana impinduka nziza mu miryango abizeza ubufatanye mu kwesa imihigo ya Mutimawurugo y’umwaka wa 2024-2025.

Abayobozi b'Uturere bitabiriye inama
