Gutanga serivisi nziza bituma abaturage batwizera, bigatuma ibyo twifuza ko bakora babikora neza- Minisitiri Musabyimana Jean Claude.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, ku wa Kabiri taliki ya 14 Werurwe 2023, yasoje umwiherero w’iminsi ibiri wahuje ubuyobozi b’Intara y’Iburengerazuba, Uturere n’abafatanyabikorwa waberaga mu Karere ka Karongi, asaba abayobozi bawitabiriye kwita ku baturage kuko aribo bakorera.

Mu ijambo rye Minisitiri Musabyimana yashimiye ubuyobozi bw’Intara bwateguye uyu mwiherero, aboneraho no kwibutsa abayobozi ko imikorere yabo ari yo izatuma abaturage babagirira icyizere. Yagize ati:” Ni byiza ko duhora dutekereza ko ibyo dukora byose, dufite abo dukorera, dukorera abaturage. Nibo badutora kugira ngo tubakorere; abo bantu badutumye baduhaye inshingano ngo tubakorere”
Yabasabye kandi abayobozi kugira umuco wo gutanga serivisi nziza kuko ariwo uzatuma abaturage batera imbere no kubona ibyo bakeneye kandi bakabibona ku gihe; Ati:”Gutanga serivisi nziza bituma abaturage batwizera, bigatuma ibyo twifuza ko bakora babikora neza”.
Abayobozi bashimiwe ku ngamba bafatiye muri uwo mwiherero zirimo izo kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo; guhangana n’ibibazo by’imirire mibi n’igwingira; gukemura burundu ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage; kunoza imikorere n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye kandi ubuyobozi bw’Uturere gusuzuma aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda y’igihugu y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1) haba hari ibyasigaye inyuma bikihutishwa, no gusigasira ibyagezweho. Yabasabye gukorera hamwe nk’ikipe, gukemura ibibazo by’abaturage, guhindura ubuzima bw’abaturage bayoboye no guteza imbere ifasi bayoboye mu buryo burambye, gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi kiri hejuru muri iyi Ntara.
Uturere twaje ku myanya ya mbere mu Ntara cyanye Akarere ka Rusizi twashimiwe uburyo twitwaye dusabwa gukomereza aho naho Rutsiro yaje mu myanya ya nyuma isabwa kwisubiraho, no gukora cyane bafata ingamba kugira ngo ubutaha bazitware neza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimiye abafatanyabikorwa b’Uturere kuri gahunda zo gufasha mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage cyane cyane ku bijyanye no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. Ati: “Iterambere twifuza ntabwo twarigeraho twenyine niyo mpamvu ubufatanye n’abafatanyabikorwa bose ari ngombwa”.

Muri uyu mwiherero hatanzwe ibiganiro. Hunguranwa ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo;
Kurebera hamwe aho Uturere tugeze dushyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2000/2023; gusuzumira hamwe ibyagaragaye nk’imbogamizi ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ya 2021/2022 no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo bikosoke mu bihe biri imbere;
Hasuzumiwe hamwe kandi aho Uturere tugeze dukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage n’imitangire ya serivisi ndetse n’imikorere n’imikoranire y’inzego hagamijwe kwihutisha ibikorwa n’umurimo unoze. Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye abitabiriye uyu mwiherero ubufatanye kugira ngo ibyemezo n’imyanzuro byawufatiwemo bishyirwe mu bikorwa mu minsi iri mbere hazagaragare impinduka.