Bweyeye: Abaturage barashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwabagejejeho ibikorwa remezo.
Abaturage b’Umurenge wa Bweyeye, mu Karere ka Rusizi barashimira ubuyobozi bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, bwabakuye mu bwigunge ubu bakaba baragejejweho ibikorwa remezo birimo; umuhanda wa kaburimbo Pindura- Bweyeye ungana na km 31, amashanyarazi ndetse n’amazi meza.
Ibi babigaragaje ubwo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco ari kumwe n’abagize inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi babasuraga kuri uyu wa 07 Kanama 2025. Mu butumwa Guverineri w’Intara yabagejejeho yabasabye kubungabunga ibyo bikorwa remezo bagejejweho birinda kubyangiza, agaragaza ko n’ibindi bitarabageraho bashonje bahishimwe. Yabwiye abaturage ko n’ubwo bafite umutekano usesuye bagomba gukomeza kuwubungabunga birinda ko hari icyawuhungabanya. Abaturage kandi basabwe gukora amarondo no kubahiriza ikayi y’umudugudu ahandikwamo abantu bashya binjiye mu mudugudu n’abagiye.

Umuyobozi w’Intara yabasabye kandi abaturage kwima amatwi abashaka kubabibamo amacakubiri cyangwa abashobora kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside baharanira kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu. Abaturage ba Bweyeye basabwe na none kwirinda amakimbirane mu muryango, aturuka kenshi ku micungire mibi y’umutungo, ubusinzi, gucana inyuma kw’abashakanye ndetse n’abana bata ishuri cyangwa batitaweho n’umuryango bikabashora mu ngeso mbi zirimo n’ubujura.
Guverineri w’Intara yakanguriye abaturage kwitabira no kugira uruhare muri gahunda za Leta zirimo; gufasha abatishoboye, uburezi kuri bose no kugaburira abana ku ishuri, kugira ubwisungane mu kwivuza, kurwanya igwingira n’imirire mibi, kugira isuku no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj. Gen. Nkubito Eugene, yashimiye abaturage ba Bweyeye ku ruhare bagira mu kwirindira umutekano abasaba gukomeza kuwubungabunga birinda ko hari icyawuhungabanya. Abaturae basabwe kandi gushyira imbere ubumwe, kwirinda ababayobya, kubungabunga ibidukikije no kurinda ibyagezweho.
