Bugarama: Abaturage basabaga ibyangombwa by’ubutaka batangiye kubishyikirizwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ku wa 17 Ukuboza 2021; yari mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi aho yatangije igikorwa cyo gushyikiriza abaturage ibyangombwa by’ubutaka bigera ku 4,685 nyuma y’uko bari bamaze igihe babisaba.

Ubu butaka bwahoze ari ubwa Leta (MINAGRI) nyuma Leta yaje kubutiza abaturage batagiraga aho guhinga, barabukoresha ubundi babwubakaho. Kubera ko nta bundi butaka bagiraga cyane ko bamwe ari abari baratahutse bava mu bihugu by’amahanga; mu gihe Leta yandikaga ubutaka mu Gihugu, aba baturage bo mu Tugari twa Pera na Ryankana muri Bugarama nabo baje gusaba ko ubutaka babwandikwaho ariko ntibabyemererwa. Nyuma y’uko bakomeje gutakambira ubuyobozi nibwo haje gufatwa icyemezo cyo kububegurira bahabwa ibyangombwa by’ubukode bw’ubutaka bw’igihe kirekire.
Ashyikiriza abaturage ba mbere ibyangombwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwe.
Minisitiri Gatabazi yasabye aba baturage gufatu neza ubu butaka babubyaza umusaruro kugira ngo bashobore kwiteza imbere.
Yagize ati "Ubu noneho ubutaka bubaye ubwanyu bya burundu kuko muhawe ibyangombwa by’ubukode bw’ubutaka bw’igihe kirekire kimwe n’abandi,turabasaba gutuza noneho mugatangira imishinga yo kwiteza imbere".
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka Mme Mukamana Espérance yijeje abaturage ko mu gihe kitarenze iminsi 30 abaturage bafite ubutaka butarimo amakimbirane bose bazaba babonye ibyangombwa,kandi ko abafite udupapuro twatangwaga igihe cyo kubarura ubutaka nta kindi kiguzi bazacibwa.

Abaturage bahawe ubu butaka,bashimiye cyane Perezida wa Repubulika wabakemuriye ikibazo, aho bagize bati: "Aduhaye Noheli nziza n’Ubunani. Uyu ni umunsi n’abana bacu bakwiye kuziga mu mateka kuko Perezida wacu adukoreye ibyo abamubanjirije bose batadukoreye".
Umusaza Kiyana Jean Chrisostome wabaye uwa mbere wahawe icyangombwa cy’ubutaka ati "Nshimiye ubuyobozi bw’Igihugu dufite muri kino gihe, ndanezerewe cyane. Nari meze nk’aho ntari umunyarwanda kubera icyangombwa cy’ubutaka ntari mfite ariko uyu munsi nejejwe n’uko ari njye wa mbere ubonye icyangombwa cy’ubutaka hano mu Bugarama."
Ubutaka burebwa n’iki kibazo ni imirima ikorerwaho ubuhinzi igera ku 2,907 n’ibibanza 1,778 bituwemo, byose hamwe bikaba 4,685 ba nyirayo basabiraga ibyangombwa.
Mu rwego rwo gutegura no gukorera ibyangombwa by’ubutaka aba baturage, hashyizweho itsinda rihuriweho n’inzego z’ibanze, inzego z’Umutekano ndetse n’Ikigo cy’Ubutaka rizakurikirana iki gikorwa kugera kirangiye.

Minisitiri Gatabazi n'abandi bayobozi basura Bugarama

Kiyana Jean Chrisostome, umwe mu bahawe icyangombwa cy'ubutaka

Abayobozi bareba ubutaka Leta yeguriye abaturage