Bugarama: Abaturage barasabwa kwirinda ibihuha bibabuza guhinga imbuto n'imboga.
Mu ruzinduko rw’akazi yakoreye mu Karere ka Rusizi, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yasabye abaturage b’Umuremge wa Bugarama kwirinda ibihuha bibabuza guhinga imbuto n’imboga. Ibi yabitangaje nyuma y’uko muri uyu Murenge hari hamaze iminsi ibihuha bivugwa ko Leta yabujije abaturage guhinga inyanya, amashu n’intoryi. Guverineri w’Intara yabwiye abaturage ko nta gihe Leta yigeze ibabuza guhinga ati:” Ndagira ngo mbabwire ko ibyo bitabayeho, ahubwo mbabwira ngo turabakangurira guhinga iyo myaka, guhinga izo mbuto, imboga ku bwinshi, ndetse n’ahatari hahinze hose naho muhahinge, tugomba kuvugana n’abashoramari nabo bakaba hafi ku buryo umusaruro wanyu muba mufite aho mugomba kuwugurisha.”

Abahinzi b’imbuto n’imboga mu Murenge wa Bugarama bahinga ku buso bwa ha12,
Muri uyu Murenge wa Bugarama, umuyobozi w’Intara yasuye amatsinda 08 y’abahinzi b’imbuto n’imboga ahinga ku buso bwa ha12, ni ibikorwa ayo matsinda afashwamo n’umuryango “World Vision” aho abaturage bafashwa guhinga kijyambere, bahabwa imbuto, imiti n’ibikoresho byo kuhira ibintu abahinzi bavuga ko bibafasha kongera umusaruro. Aba bahinzi bakaba bifuza gukorerwa ubuvugizi kugira ngo babone isoko rihagije ry’umusaruro wabo ndetse no kongerera umusaruro wabo agaciro, harimo kubashyiriraho uruganda rwatunganya inyanya zikavamo “sauce tomate”. Guverineri w’Intara yababwiye ko n’ubwo bafite isoko ry’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubuyobozi buzavugana n’abashoramari bashobora kuzashinga uruganda rushobora kuba rwatunganya umusaruro wabo.
Uretse ibikorwa by’ubuhinzi mu Murenge wa Bugarama, hanasuwe kandi Ikigo nderabuzima cya Mashesha, mu Murenge wa Gitambi ahubatswe imesero, ubwiherero ndetse n’ubwanikiro bw’imyenda y’abarwayi ku nkunga y’umuryango World Vision, aho hifujwe kandi ko iki kigo nderabuzima cyahabwa umuganga uvura amenyo cyane ko ibikoresho bihari. Umuyobozi w’Intara yashimye umufatanyabikorwa “World Vision” ku bikorwa byagezweho, asaba ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima kurushaho kunoza isuku no gutanga serivisi nziza ku babagana. Ku kibazo kijyanye no kubona umuganga uvura amenyo, Guverineri Ntibitura yasezeranyijwe ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima kubakorera ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo uwo muganga aboneke.
Guverineri w’Intara yasoje uru rugendo rwe asura icyambu cya Rusizi aho kigeze hejuru ya 90 % cyubakwa kikaba cyitezweho koroshya ubucuruzi hagati ya Rusizi na Rubavu n’utundi duce tw’Igihugu ndetse no guteza imbere ubukerarugendo mu kiyaga cya Kivu.