Aborozi muri Gishwati barasabwa gufata neza inzuri bahawe no korora kijyambere.

Ku wa kane tariki ya 17 Gashyantare 2022, mu Karere ka Nyabihu hateraniye inama yahuje abayobozi batandukanye n’abororera mu nzuri za Gishwati. Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutaka n’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, inzego z’umutekano n’abayobozi b’Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu dukora ku nzuri za Gishwati.

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibibazo bitandukanye biri mu nzuri za Gishwati n’uburyo byabonerwa ibisubizo. Mbere yo gukorana inama n’aborozi aba bayobozi babanje gusura inzuri mu Murenge wa Rambura, Akarere ka Nyabihu mu rwego rwo kwirebera ibibazo bihari.

Mu bibazo byagaragajwe, harimo aborozi bafite ubuso bw’urwuri burenze ubwo bagenewe, abaragira mu bishanga n’abigabije ahari hagenewe guterwa amashyamba ya Leta.

Aganira n’aborozi, Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana yabasabye gufata neza inzuri bahawe bakorora inka zitanga umukamo ungana nibura na Litiro 15 ku Nka imwe ku munsi, ibyo bitubahirijwe ngo bashobora kwamburwa izuri zigahabwa abandi babishoboye.

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Ubutaka n’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne, we yasabye abo borozi ba Gishwati kubahiriza amabwiriza yashyizweho agenga imikoreshereze myiza y’izuri kugira ngo zitange umusaruro aho yabasabye korora kijyambere bita ku matungo yabo. Yabasabye kandi kurinda amatungo yabo inyamaswa ziyica bubaka Ingombe z’inyana. Minisitiri Mujawamariya yaboneyeho gusaba aborozi kurengera ibidukikije birinda kwangiza amashyamba.

Bimwe mu bibazo aborozi bahura nabyo nk’uko byatangajwe n’ubahagarariye, Bwana Tegeri Gad, birimo ikibazo cy’imihanda mu nzuri itameze neza bityo bikaba bigora aborozi kugeza umukamo ku makusanyirizo, ikibazo cy’inyamaswa yica inyana zabo kugeza ubu itaramenyekana, n’ibiciro by’amata bikiri hasi ku isoko.

Aba borozi bizejwe ko ibibazo bagaragaje bizakorerwa ubuvugizi mu nzego zibishinzwe ariko nabo basabwa kugira uruhare muri bimwe mu bibakorerwa batanga umusanzu wabo.

Muri iyi nama hemejwe ko mu nzuri zahawe abaturage hagiye kongera gushyirwamo imbibi nk’uko zasaranganyijwe mu mwaka wa 2008, aborozi bakongera guhabwa ibyangombwa bishya, hemejwe kandi ko aborozi bigabije ubutaka bwa leta(Ibishanga, ahagomba guterwa amashyamba…) bazakurwamo ndetse ngo n’abo Leta yakuye mu butaka bwabo hashyirwamo ibindi bikorwa bazahabwa ahandi.

Aborozi bibukijwe ko bagomba kubaka Ingombe z’inyana zabo bitarenze icyumweru kimwe abatazabikora, Inama Njyanama z’Uturere zikabafatira ibihano.

Ubutaka bw’Inzuri za Gishwati buri ku buso bungana na ha 11,749, umworozi ku giti cye yahawe ha 5 n’aho koperative ihabwa ha 10. Amakoperative n’aborozi ku giti cyabo bahawe inzuri bose bakaba bagera ku 1,139.

Back