Abayobozi b'Imidugudu bo mu Murenge wa Busasamana na Bugeshi bahawe Telefoni zigezweho Smartphone
Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Bwana HABITEGEKO François yashyikirije Telefoni za Smartphone abakuru b’Imidugudu bo Mu Murenge wa Busasamana na Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Iki gikorwa kiri muri gahunda yo guha Telefoni zigezweho (Smartphones), Abayobozi bose b’Imidugudu igize iyi Ntara y’Iburengerazuba uko 3624, nk’uko bari barabisezeranyijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Atangiza iki gikorwa Umuyobozi w’Intara yabwiye abo Bayobozi w’Imidugudu ko Leta ihora itekereza icyatuma barushaho kunoza ishingano zabo, akaba ari muri urwo rwego babazaniye iki gikoresho cy’ikoranabuhanga cyigiye kubafasha kuzuza ishingano zabo neza, batangira amakuru ku gihe.

Guvrineri yagize ati “Perezida wa Repubulika azi neza inshingano zanyu n’akazi keza mukora, iyi Smartphone rero abahaye niyo kuzabafasha kurushaho kuzuza neza izo nshingano mwahawe mwibuka ko ari mwe mumuhagarariye hariya mu Mudugudu”.
Guverineri w’Intara kandi yokomeje abibutsa ko smartphone atari igikoresho cy’umurimbo cyangwa icy’abagashize, ahubwo ko kizabafasha mu kazi ka buri munsi babonera amakuru ku gihe kandi nabo bakayatangira ku gihe, yakomeje agira ati “ iyi Telefoni kandi izanabafasha kuba mwakora inama m’uburyo bw’ikoranabuhanga muri iki gihe cyo kwirinda Covid-19 kuko ifite ubwo bushobozi”.
Abakuru b’Imidugudu bahawe izi telefoni bashimye Umukuru w’Igihugu we udahwema kubazirikana, biyemeza nabo kutazamutererana mu rugamba rw’iterambere.
Umuyobozi w’Intara yasoje abasaba kuzagaragaza ubudasa mu mihigo y’uyu mwaka kuko nabo babaye abambere mu guhabwa iki gikoresho kizabafasha mu kunoza imikorere.
