Abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru barasabwa kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga ku mutekano wo mu muhanda bwiswe “Gerayo Amahoro”, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yasabye abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru kubahiriza amategeko y’umuhanda. Ni igikorwa cyabereye ku rwego rw’Intara mu Karere ka Rubavu ku wa 09 Ukuboza 2022, gitegurwa ku bufatanye na Polisi y’Igihugu.

Guverineri HABITEGEKO François yagaragaje ko inkomoko z’impanuka nyinshi zo mu muhanda ari uburangare bw’abatwara ibinyabiziga bukomoka ku kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse ngo hakaba hari n’abatwara banyoye ibisindisha.Yakomeje agira ati:”Izi mpanuka iyo zidatwaye ubuzima bw’abantu, zibasigira ubumuga cyangwa zikangiza imitungo n’ibindi bikorwa remezo…, niba twifuza kugira ubuzima buzira umuze, ni ngombwa kubahiriza amategeko y’umuhanda twirinda ibitera impanuka”.

Umuyobozi w’Intara yasabye by’umwihariko abatwara abagenzi kuri moto n’amagare; kwirinda amakosa yateza impanuka, kugira inama na gucyaha bagenzi babo bakora amakosa kandi bagasangira amakuru na Polisi kugira ngo umutekano wo mu muhanda urusheho kubungwabungwa, kwita ku isuku y’imyambaro yabo, iy’ibinyabiziga ndetse n’iyingofero bakoresha.

Abatwara moto basabwe kubahiriza amategeko y'umuhanda

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, ACP Edmond KALISA yagaragaje ko mu mpanuka zirenga 7000 zabaye muri uyu mwaka wa 2022 mu Gihugu, izigera ku 4252 zakozwe n’abatwara moto zihitana abantu 150 naho izatewe  n’amagare  ni 1571 ahapfuye 183, asaba abantu bose cyane abatwara moto n’amagare kugira uruhare mu gukoresha umuhanda neza.

Byumwihariko ACP Edmond KALISA yasabye abatwara moto kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, gukoresha umuvuduko usabwa mu muhanda, kwirinda kuvugira kuri telefoni utwaye, kwirinda kuvogera inzira z’abanyamaguru ndetse no gupakira ibirenze ubushobozi bwa moto. Abatwara amagare nabo basabwe kureka ingeso yo kugenda ku gare bafashe ku modoka cyane ahazamuka, gutwara igare mu mwijima no kugendera hagati mu bindi binyabiziga kuko aribyo bitera impanuka kenshi.

Abanyamaguru kandi nabo cyane cyane urubyiruko bakebuwe ku myifatire yabo yo kwambuka umuhanda bashyize indangururamajwi (Ecouteurs) mu matwi kuko bituma barangara ntibarebe ibinyabiziga biza bibasanga. Muri ubu bukangurambaga buri wese yasabwe kwirinda icyatuma aba intandaro y’impanuka.

Urubyiruko rw'abanyeshuri bitabiriye ubu bukangurambaga

Back