Abanyarwanda barashishikarizwa gusura Ingoro ndangamurage.

Ku ngoro y’umurage w’ibidukikije iri mu Karere ka Karongi, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, niho hizihirijwe ku rwego rw’Igihugu Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage. Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bayobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, (MINUBUMWE), Bwana Eric Mahoro. 

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Bwana Eric Mahoro yagaragaje ko kuva uyu munsi watangira kwizihizwa mu Rwanda, bigaragara ko abamenya kandi bitabira gusura ingoro ndangamurage z’u Rwanda bagenda biyongera; aho mu mwaka wa 2023 na 2024, abazisuye bagera ku bihumbi 257, harimo Abanyarwanda bagera ku bihumbi 219 n’abanyamahanga ibihumbi 38. Yaboneyeho gusaba urubyiruko, abarimu, abashakashatsi n’abaturage muri rusange kujya basura ingoro z’umurage w’u Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE yavuze kandi ko Jenoside yahagaritswe u Rwanda rufite ingoro ndangamurage imwe ariyo ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri mu Karere ka Huye. Ati "Mu myaka 31 ishize, tumaze kugira Ingoro Ndangamurage umunani. Ibi bigaragaza imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kwita, kubungabunga, kwigisha no kumenyekanisha umurage w’amateka y’u Rwanda nk’ishingiro ry’ubumwe n’iterambere ry’Igihugu".

Kugeza ubu mu Rwanda hari Ingoro z’Umurage umunani zirimo, iy’Abami mu Rukari, iy’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri Huye, iy’Ibidukikije iri mu Karere ka Karongi, iy’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, iy’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iri ku Mulindi wa Byumba, iy’Ubuhanzi n’Ubugeni iri i Kanombe hamwe n’iy’Umurage wo kwigira iri ku Rwesero i Nyanza.

Muri iki gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage, hamuritswe kandi umushinga wo gushyiraho ikigo ndangamuco cy’abaturage ku kirwa cya Nkombo ho mu Karere ka Rusizi. Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera, yavuze ko kubaka iyi ngoro ari igikorwa batangiye gutekereza mu 2023, binyuze mu nama nyunguranabitekerezo yakorewe mu Karere ka Rusizi. Ati “Kiriya kirwa kimwe n’ibindi birwa biri mu kiyaga cya Kivu, birihariye haba mu miterere yabyo, haba mu muco, ururimi, amateka, tuza gusanga gushyirayo Ikigo Ndangamuco cy’abaturage byaba ingirakamaro.”

Mu byiza nyaburanga biri mu Karere ka Rusizi bizagaragara muri iyo ngoro harimo ubuhanga bw’abatuye i Bukunzi bazwiho ubuvubyi, itongo ry’umwami Yuhi IV Musinga, aho yatuye mbere y’uko aciririrwa i Moba, Kiliziya ya Mibilizi n’ahahinzwe kawa ya mbere mu Rwanda. Muri ibyo byiza kandi harimo imibyinire y’abatuye ku birwa byo mu Kivu izwi nko gusaama, uburobyi n’ubuhanga bw’Abanyarwanda bo hambere mu gukora amato.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage muri uyu mwaka byari bifite insanganyamatsiko igira iti:”Ahazaza h’ingoro z’umurage mu kwihutisha impinduka mu iterambere.”

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’Umurage basuye Ingoro y’Umurage w’Ibidukikije

Back