Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira kujya mu makoperative nk’imwe mu nkingi z’iterambere.
Mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025, niho hizihirijwe ku rwego rw’Igihugu umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative. Ni umunsi witabiriwe n’abayobozi batandukanye, abahagarariye koperative zitandukanye mu Gihugu aho umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Madamu Uwambajemariya Florence.
Mu ijambo rye, Madamu Uwambajemariya Florence yavuze ko kwizihiza uyu munsi ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorwa by’amakoperative, uruhare afite mu guteza imbere abanyamuryango bayo n’igihugu muri rusange. Yagaragaje kandi ko amakoperative afite uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’intego z’iterambere rirambye (MDG’s) ndetse na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), aboneraho gushishikariza abanyarwanda bose kwitabira kujya mu makoperative kuko ari inkingi y’iterambere rirambye.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA); Kamanzi Francis avuga ku kamaro ka koperative yagize ati: Koperative zigira uruhare runini mu mizamukire y’ubukungu n’imibereho myiza y’abanyamuryango bayo, zibakangurira gahunda zibafasha gutera imbere zirimo, kwishyurira abanyamuryango Ejo Heza, gutanga ubwisungane mu kwivuza, guhanga imishinga mishya ibyara inyungu no gukorana n’ibigo by’imari ndetse no kugira uruhare mu iterambere rusange ry’aho bakorera.
Bwana Kamanzi Francis yagaragaje ko ibyagezweho mu makoperative ari byinshi ariko na none hakiri byinshi byo gushyiramo imbaraga kugira ngo amakoperative abashe kurushaho gukora neza yungukira bene yo. Yavuze ko RCA izakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bwite bwa Leta, imiryango itari iya leta ndetse n’imiryango mpuzamahanga yita ku iterambere ry’amakoperative. Ubwo bufatanye bukazibanda mu kubaka ubushobozi bw’amakoperative ku bijyanye n’imicungire myiza y’umutungo wayo ndetse n’imiyoborere myiza, gukurikirana ba bihemu no gushyiraho ingamba zo kurwanya no gukumira ubujura bukorerwa mu makoperative, gukangurira amakoperative kongera ishoramari rigamije iterambere rirambye, guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga. Hari kandi gukangurira abanyamuryango by’umwihariko urubyiruko kwitabira gukorera hamwe mu makoperative.

Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative gitangaza ko kugeza ubu, mu gihugu habarurwa koperative zanditse kandi zikora neza zigera ku 6862. Muri aya makoperative habarirwamo koperative z’ibanze (Primary cooperatives) 6,596, amahuriro (union) 57, impuzamahuriro (Federations) 6 na SACCO 203. Imibare igaragaza ko ubuhinzi aricyo cyiciro cy’ubukungu kibarirwamo koperative nyinshi, zingana na 2,377 kikabarirwamo abanyamuryango 363,213 bafite imari shingiro ingana na 17,377,770,976 Rwf. Hakurikiraho icyiciro cy’ubworozi kibarirwamo koperative 995 n’abanyamuryango 53,770 ndetse n’imari shingiro ingana na 3,758,442,421 Rwf. Icyiciro cy’ubukungu kibarirwamo umubare muto w’amakoperative n’icy’ubwubatsi gifite amakoperative 80, abanyamuryango 3,442 n’imari shingiro ya 4,133,086,299.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative hahembwe koperative zabaye indashyikirwa ku rwego rw’Intara n’Igihugu ndetse n’abakozi bashinzwe amakoperative mu Turere bahize abandi. Umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative wari ufite insanganyamatsiko igiraga iti: Koperative: Umuyoboro udaheza, uganisha ku bisubuzo birambye byubaka Isi nziza.

Guhemba koperative zabaye indashyikirwa mu gihugu