Abagore bari mu buyobozi barashimirwa ku ruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu.
Kuri uyu wa 17 Werurwe 2020, i Karongi, habereye inama nyunguranabitekerezo ku ruhare rw'umugore mu miyoborere. Inama yahuje abagore bari mu myanya y'ubuyobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y'Iburengerazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara, Madamu Uwambajemariya Florence atangiza inama yavuze ko nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, Leta y'u Rwanda yazirikanye ko abagore bafite uruhare mu kubaka Igihugu ibyo bituma abagore bagirirwa icyizere batanga umusanzu wabo batangira n'ibikorwa byo kwigira.Ibi byose ngo bakaba babikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME wabahaye ijambo n'agaciro.
Ahereye ku nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’abagore igira iti: Umugore ku ruhembe mu iterambere; Madamu Uwambajemariya Florence yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo kwisuzuma nk’abagore kugira ngo turebe icyizere twagiriwe, tureba kubera iki aritwe turi hano mu banyarwanda benshi ariko ari no mu abagore benshi duhagarariye ari Igihugu cyatugiriye icyizere, ari na barumuna bacu b’abakobwa bazagenda bubakira ku cyizere natwe twagiye tubagaragariza.”
Yashimiye abagore ku ruhare ntagereranywa bagira mu iterambere ry'Igihugu n'iterambere ry'imiryango yabo abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo bakomeze kwiyubakira Igihugu bifuza.
Mu kiganiro cyatanzwe n'uwari uhagarariye Impuzamiryango “Profemme Twese hamwe”, Madamu Ingabire Marie Immaculé hibanzwe ku ruhare rw’umugore mu buyobozi aho yagarutse ku gisobanuro bw’ubuyobozi n’umuyobozi kigaragaza inshingano z’umuyobozi, imikorere imuranga n’indangagaciro ze. Madamu Ingabire kandi yagaragaje amakosa akomeye yo mu buyobozi n’uko yakwirindwa kandi asobanura n’ibindi bifasha umuyobozi kugera ku nshingano ze birimo gukumira no gukemura ibibazo n’amakimbirane.
Iyi nama yateguwe n'ubuyobozi bw'Intara y’Iburengerazuba ku bufatanye n'impuzamiryango Profemme Twese hamwe, yitabiriwe n’abagore bari mu buyobozi ku rwego rw’Intara, Uturere n’Imirenge, abahagarariye izego z’abagore n’abahagarariye abagore bari mu nzego z’umutekano.