Abafite ubumuga barashimira Leta ku bushake ifite mu gukomeza kwita ku mibereho yabo.

U Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, uba buri mwaka ku wa 03 Ukuboza. Ku rwego rw’Igihugu ibirori byabereye mu Karere ka Nyabihu, aho muri uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti: “Dushyigikire umuryango udaheza abantu bafite ubumuga, duteze imbere imibereho myiza”.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, mu ijambo rye yagaragaje ko kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga ari umwanya wo kuzirikana uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu iterambere ry’Igihugu, kugaragaza intambwe ishimishije y’ibyo bamaze kugeraho bafatanyije n’inzego zitandukanye mu gushyigikira ihame ryo kubaka umuryango nyarwanda udaheza. Yijeje abafite ubumuga ko igihugu ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’imiryango bibumbiyemo ko igihugu kizakomeza guharanira ko inzitizi zikigaragara muri izo nzego zikurwaho n’ubwo hari intambwe yari imaze guterwa. Yasabye kandi abanyarwanda gukomeza gushyigikira umuryango udaheza abafite ubumuga, bateza imbere imibereho myiza yabo ntawe usigaye inyuma.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga,

Umuyobozi w’Akarere, Madamu Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga, hashyizwe imbaraga mu guteza imbere uburezi n’ubuvuzi bwabo, ndetse no gukora ubuvugizi ku bibazo by’ikiguzi cy’insimburangingo ndetse n’inyunganirangingo. Madamu Mukandayisenga yakomeje agira ati: “N’ubwo intambwe yatewe ari ndende, urugendo ruracyakomeje, buri wese ku rwego rwe arasabwa gukomeza kugaragaza uruhare rwe mu gukuraho inzitizi izo arizo zose, abafite ubumuga bahura nazo, haba mu bumenyi, ibikorwa remezo ndetse no mu mitekerereze. Uyu munsi turizihiza tukanakangurira buri wese kuba ijwi ry’abafite ubumuga, kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.”

Visi Perezida w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, Bwana Norbert Ugwaneza we yishimiye ko muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2), kwita ku bantu bafite ubumuga byashyizwe muri gahunda zihuriweho n’inzego zose, ibi ngo bikaba bishimangira ubushake bwa Leta mu kwita ku mibereho y’abantu bafite ubumuga. Abafite ubumuga kandi barishimira aho bageze mu burezi bw’ihariye n’uburezi budaheza ndetse n’iterambere ry’imikino. Bwana Ugwaneza yashimiye Leta y’u Rwanda ku mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wo guha serivisi z’ubuvuzi zirimo insimburangingo n’inyunganirangingo hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza, aboneraho gusaba ubuvugizi kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro ryihutishwe kuko benshi bakeneye izo serivisi. 

N’ubwo hari byinshi byishimirwa byagezweho, mu guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga, ngo hari ibindi bikwiye kwitabwaho birimo; icyuho kikigaragara mu burezi bwihariye n’uburezi budaheza ku bana bafite ubumuga cyane cyane ubumuga bwo mu mutwe, abana bafite ikibazo cya authisme ndetse n’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutabona, kutumva no kutavuga. Uyu muyobozi kandi yasabye ko inyubako zubatswe kera zikwiye kuvugururwa kugira ngo zorohereze abafite ubumuga, kugera ahatangirwa serivisi zitandukanye. Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo, kugaragara ibikorwa byagezweho n’abantu bafite ubumuga, gutanga inyunganirangingo, gutera inkunga koperative z’abantu bafite ubumuga, imikino ndetse n’imbyino zitandukanye by’abafite ubumuga.

Abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva basusurukije abitabiriye ibirori mu mbyino.

Back