Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Uturere twahize utundi muri Mituweli na Ejo Heza twarahembwe.

Ku cyicaro cy’Intara habereye igikorwa cyo guhemba Uturere twahize utundi muri gahunda ya Ejo Heza mu mwaka wa 2025/2026, na Mituweli y’uyu mwaka wa 2026/2027.

Muri iki gikorwa hahembwe by’umwihariko Uturere 03 twahize utundi muri Mituweli na Ejo Heza. Muri Mituweli, Rusizi niyo yahembwe ku kuba ariyo yagize abantu benshi biyishyuriye ugereranyije n’utundi Turere.   Ku birebana na Ejo Heza, Akarere ka Rubavu niko kabaye indashyikirwa mu kuzana abanyamuryango benshi ndetse no gutanga amafaranga menshi mu kigega. Aka Karere kakaba karakurikiwe na Nyamasheke yahize utundi Turere mu gushishikariza abaturage kwizigamira muri iyi gahunda cyane abari mu mirimo itanditse (informal sector).

Muri rusange ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize bwashimiye Intara n’Uturere tuyigize ku ruhare rugaragara bagira mu gushishikariza abaturage kwitabira gutanga umusanzu wabo wa Mituweli ndetse no kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza.

 

RSSB yashimiye ubuyobozi bw'Intara n'Uturere ku ruhare rwabo mu gushishikariza abaturage kwitabira gahunda ya Mituweli na Ejo Heza 

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco mu ijambo rye, yashimiye RSSB kuri iki gikorwa, ashimira ndetse Uturere ku byagezweho muri izi gahunda ariko abasaba kutirara ngo bumve ko besheje umuhigo, ati: “Dushimire ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ariko natwe ntitwishimagize, kuko kwishimagiza bituma wibagirwa ko ufite urugendo rwo gukora; ni ngombwa ko tubyishimira ariko tukanazirikana ko tugifite urugendo”. 

Yasabye abayobozi b’Uturere kwibutsa abaturage ko kwiyandikisha muri Ejo Heza ukizigamira bitaba birangiye ahubwo bisaba guhora wizigamira kugira ngo igihe nikigera uzabashe guhabwa amafaranga menshi kuko uba warizigamiye menshi, ati:” ubwinshi bw’ubwizigame bw’umuntu nibwo butuma nawe azahabwa amafaranga menshi igihe azaba ageze igihe cyo kuyahabwa”. Umuyobozi w’Intara yasabye kandi Uturere kumva ko iki gikorwa ari icyabo, bakarushaho gukora ubukangurambaga mu baturage babashishikariza gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza no kwitabira kwizigamira muri Ejo Heza.