
Amakuru y'ingenzi y'Intara y'Iburengerazuba
7
Uturere
96
Imirenge
538
Utugari
5,882
Ubuso/km2
693
Ubucucike/km2
2,896,484
umubare w'abaturage (2022)
Inshingano z'Intara
Intara ifite inshingano zikurikira:
1° Gukurikirana no kugira inama Uturere mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta;
2° Gukorera Uturere ubuvugizi;
3° Kugira inama Uturere ku bikorwa by’amajyambere;
4° Kwita ku bikorwa byo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu;
NTIBITURA Jean Bosco
Guverineri w'Intara
governor@westernprovince.gov.rw
Guverineri w’Intara Guverineri w’Intara ahagarariye Leta mu Ntara kandi ni we ushinzwe guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano z’Intara. Guverineri w’Intara afite inshingano zikurikira: 1° Kuyobora inzego z’imirimo ya Leta ku Ntara; 2° Kugira inama inzego z’ibanze mu mikorere yazo; 3° Kugira inama Uturere mu bijyanye no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu; 4° Kumenyesha ubuyobozi bukuru bw’Igihugu uko Intara iteye n’ikiyibayemo cyose gikwiye kwitabwaho; 5° Gutumiza no kuyobora inama ya Komite y’umutekano; 6° Gutanga raporo ku mikorere y’ Intara n’Uturere tuyigize; 7° Kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yemejwe; 8° Gutumiza rimwe mu mwaka n’ikindi gihe cyose bibaye ngombwa inama nyunguranabitekerezo ihuza abayobozi batandukanye b’inzego za Leta cyangwa ihuza abayobozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera bakorera mu Ntara; 9° Gukora indi mirimo iri mu nshingano ze yasabwa n’inzego zimuyobora.
UWAMBAJEMARIYA Florence
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara
executive@westernprovince.gov.rw
Ubunyamabanga Nshingwabikorwa: Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Intara bugizwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa n’abandi bakozi bashyirwaho hakurikijwe amategeko abigenga. Abakozi b’Intara bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta. Inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa: Umunyamabanga Nshingwabikorwa ashinzwe ibi bikurikira: 1°Gutanga amabwiriza ku bakozi b’Intara, guhuza no kugenzura ibikorwa byabo; 2°Gutegura igenamigambi ryo ku rwego rw’Intara no gukurikirana uko rishyirwa mu bikorwa; 3°Gusuzuma amadosiye n’izindi nyandiko zigomba kwemezwa cyangwa gushyirwaho umukono na Guverineri w’Intara; 4°Kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga ingengo y’imari y’Intara akora cyane cyane imirimo ikurikira: a.Kukurikirana iyinjira n’isohoka ry’amafaranga ku rwego rw’Intara b. Gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’Intara no guha Guverineri w’Intara raporo; 5°Gukurikirana imirimo ikorerwa ku rwego rw’Intara; 6°Gukurikirana itangwa ry’amasoko ku rwego rw’Intara; 7°Gukurikirana no kugenzura imishinga ihuriweho n’Uturere; 8°Kwita ku ikoranabuhanga n’ubumenyi by’abakozi b’Intara no kubongerera ubushobozi; 9°Gusimbura Guverineri w’Intara iyo adahari; 10°Kuyobora no guha amanota ku rwego rwa mbere abakozi b’Intara; 11°Gutegura umushinga wa gahunda y’ibikorwa by’Intara akawushyikiriza Guverineri w’Intara na we akawushyikiriza Minisitiri ufite Ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano ze kugira ngo awemeze; 12°Gutegura imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’Intara kugira ngo ishyikirizwe inzego zibishinzwe; 13°Gukora undi murimo wose yahabwa na Guverineri w’Intara ujyanye n’inshingano z’Intara.