Rubavu: Hatangijwe ukwezi kw’ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara.
Mu Karere ka Rubavu niho hatangirijwe ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, ibikorwa byatangijwe na Guverineri w’Intara, Ntibitura Jean Bosco ahatewe ibiti bigera ku 5,140 ku musozi wa Rubavu, mu rwego rwo gufata ubutaka butwarwa n’isuri no kubungabunga ibidukikije muri rusange.
Ni ku nsanganyamatsiko igira iti: “Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku Isonga mu Iterambere ry’Umuturage.” Iki gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake kikaba cyahuriranye no gutangiza ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.
Mu butumwa yagejeje kuri uru rubyiruko rw’abakorerabushake n’abaturage ba Rubavu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yashimye urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, avuga ko ubukorerabushake ari uburyo bwo gufatanya mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Ati: “Ni igikorwa gifite agaciro kagaragara, kuko uretse kuba ari ukurengera ibidukikije, ni igikorwa gihuza urubyiruko n’abakuru, bigaragaza ko urubyiruko ari imbaraga zubaka.” Yavuze ko gutera ibiti ari kimwe mu bikorwa bizakorwa muri uku kwezi, hakiyongeraho ibikorwa byo gufasha abatishoboye, guteza imbere isuku n’isukura ndetse n’ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Ntara y’Iburengerazuba, Bwana Ntawuruhunga Abdulmadjid, yavuze ko iyi gahunda ikubiyemo ibikorwa byinshi bizakorwa muri uku kwezi, harimo kubakwa amazu arindwi y’imiryango itishoboye, gusana amazu 96, kubaka ubwiherero 1,880, kuremera abatishoboye bahabwa Inka 07; kurwanya isuri haterwa ibiti birenga 300,000, ndetse n’ibikorwa by’ubukangurambaga butandukanye kuri gahunda za Leta.
Yagaragaje ko abantu barenga 400,000 bazagerwaho n’ubukangurambaga butandukanye, harimo ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’izizwi nk’ibyuma.
Guverineri ntibitura yasabye urubyiruko; “kugira umuryango utarimo ibiyobyabwenge, umuryango urangwa n’indangagaciro nyarwanda, umuryango urangwamo abantu batekereza, bafite imbaraga kandi batekereza ko ejo hazaza h’igihugu hashingiye ku bantu bafite ubuzima buzira umuze”. Yashimiye urubyiruko rwitabiriye uyu muganda wo gutera ibiti, abasaba kujya basura ibi biti batewe bareba niba byarafashe; kubirinda babibungabunga bigakura kugira ngo bizarimbishe umujyi wa Rubavu kuko umwuka mwiza uva mu biti byatewe uzajya usakara mu baturage batuye muri uyu mujyi wa Rubavu.