Nyamasheke: Guverineri Ntibitura yatangije igikorwa cyo gusuzuma indwara z’amaso mu banyeshuri bo mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ku kigo cy’amashuri cya GS St Joseph Tyazo, mu Karere ka Nyamasheke, ku wa 11 Ugushyingo 2026; niho habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yo gusuzuma indwara z’amaso mu bana b’abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri yo mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni igikorwa cyatangijwe na Guverineri w’Intara, Ntibitura Jean Bosco. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Intara n’Ibitaro bya Kabgayi binyuze mu mushinga Kabgayi Eye Unit, ugamije guteza imbere serivisi z’ubuvuzi bw’amaso, gukumira ubuhumyi bushobora kwirindwa no kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amaso kuri buri wese ntawe uhejwe.
Guverineri Ntibitura mu ijambo rye, yavuze ko ubuzima bw’amaso bufasha umwana gukurikira neza amasomo, gusobanukirwa ibyo yigishwa no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ishuri. Yakomeje agira ati: “Iyo umwana afite ikibazo cy’amaso kitamenyekanye cyangwa ngo kivurwe hakiri kare, gishobora kugira ingaruka ku myigire ye, ku mikurire no mu mibereho ye ya buri munsi.” Yasabye abashinzwe uburezi, abarimu, n’ababyeyi gukangurira abana n’abaturage muri rusange kumenya akamaro k’ubuzima bw’amaso no kwisuzumisha hakiri kare. Ibi ngo bikazafasha kumenya no gukemura ibibazo by’amaso bishobora kubangamira imyigire y’abana bityo buri mwana abone ubufasha n’ubuvuzi akeneye kugira ngo akomeze kwiga no gukura neza kandi agire ubuzima bwiza.

Abanyeshuri bo kuri GS St Joseph Tyazo, mu Karere ka Nyamasheke
Iyi gahunda izakorerwa mu bigo by’amashuri 200 byatoranyijwe mu Ntara, hakazasuzumwa abanyeshuri bagera ku 40,000, hazibandwa ku gusuzuma amaso y’abanyeshuri, kumenya abafite ibibazo no kubafasha kubona ubuvuzi bukwiye. Kugira ngo iki gikorwa kigende neza kandi kigere ku ntego zacyo hasabwe ubufatanye n’ubwitange bw’inzego zose bireba. Abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu bashishikarijwe gufasha mu gutegura abanyeshuri kwitabira isuzuma ry’amaso no gukorana n’abakozi b’ubuzima mu gukurikirana abana bazagaragarwaho ibibazo by’amaso.
Guverineri w’Intara yasabye na none ababyeyi kugira uruhare rugaragara muri iyi gahunda bashishikariza abana babo kwisuzumisha cyangwa kubasuzumisha, kandi bagakurikirana ubuvuzi bwabo igihe boherejwe ku bigo by’ubuvuzi. Abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi basabwe gukomeza gutanga serivisi zinoze, kwakira neza abana bazaba boherejwe n’ibigo by’amashuri, kubavura no gukurikirana ko ubuvuzi bwabo bugenda neza kugira ngo hatazagira umwana ucikanwa n’ubuvuzi yari akeneye. Hasabwe ko iki gikorwa kitagarukira gusa ku kuvura amaso abanyeshuri ahubwo kikaba umuco wo kwita ku buzima bw’amaso kuva umuntu akiri muto, kongera ubumenyi n’imyumvire y’abaturage no gushimangira ubufatanye burambye hagati y’amashuri n’ibigo by’ubuvuzi.
