Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Buri wese kurwanya igwingira abifate nk’inshingano bwite - Minisitiri Uwimana Consolée

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, arasaba inzego zose mu Ntara kugira uruhare rugaragara mu kurwanya igwingira n’imirire mibi. Ibi yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yo ku rwego rw’Intara yari igamije kurebera hamwe uko ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi gihagaze mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’ingamba zafatwa mu kukirwanya. 

Minisitiri Uwimana Consolée, mu ijambo rye, yavuze ko umwana ugwingiye aba atakaje igice cy’ubushobozi bwe, igihugu kikaba gitakaje igice cy’imbaraga gishingiraho ejo hazaza; agaragaza ko ariyo mpamvu kurwanya igwingira atari amahitamo ahubwo ari inshingano za buri wese. Yavuze kandi ko igwingira rigira ingaruka ku iterambere ry’umuryango, abaturage muri rusange n’igihugu.Yagaragaje ko muri rusange Intara y’Iburengerazuba yateye intambwe mu kugabanya igwingira, aboneraho gusaba buri karere kwicara kagasesengura impamvu y’umwihariko ituma gakomeza kugaragaramo igwingira hagafatwa ingamba zijyanye n’ibibazo biriho. 

Abitabiriye inama 

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, yagaragaje ko Intara y’Iburengerazuba iri mu zifite umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka 5, bagaragaraho igwingira aho igipimo cy’igwingira kiri kuri 32,7% hashingiwe ku byagaragajwe n’ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwa 2025, (Demographic Health Survey). Yagize ati:” urugendo dufite rusaba ubufatanye n’imbaraga zihariye zo kugabanya iki gipimo cya 32,7% kikagera nibura kuri 15% kugera mu mwaka wa 2029”. Umuyobozi w’Intara yavuze kandi ko nyuma y’uko hagaragajwe ibi bipimo; mu nama y’ubuyobozi bw’Intara, Uturere n’abafatanyabikorwa hafashwe ingamba zirimo; gutangiza gahunda, “umuganda professional” mu Turere twose aho yatangiriye mu Karere ka Rutsiro ikomereza no mu tundi Turere tw’Intara; gushyira imbaraga no gukorana n’abafatanyabikorwa mu bukangurambaga kuri gahunda y’iminsi 100 ya mbere y’ubuzima bw’umwana no gukurikirana gahunda ku mikorere y’ifishi y’imikurire y’umwana.

Mu zindi ngamba zafashwe ni uko abafatanyabikorwa biyemeje gushyira muri gahunda zabo ibikorwa byo kurwanya imirire mibi n’igwingira ndetse no gukomeza gushishikasriza imiryango ifite abana bato kwitabira gahunda y’urugo mbonezamikurire y’abana bato no kuzishyigikira ndetse n’ahakorera abantu benshi hagashyirwa amarerero yita ku bana. Hari kandi kwita ku miryango ikennye no kuyihuza n’amahirwe y’akazi kugira ngo barusheho kubona ibibatunga. Muri iyi nama abafatanyabikorwa batandukanye bagaragaje ibikorwa byabo biyemeza gukomeza kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu Turere tugize Intara.