Karongi: Hibutswe Abatutsi biciwe muri Sitade Gatwaro no mu nkengero zaho.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mata 2023, hibutswe ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Gatwaro ruri mu Murenge wa Bwishyura.

Ni umuhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, abaturage ba Karongi n’abafite ababo biciwe mu cyahoze ari umujyi wa Kibuye. Mu buhamya bwatanzwe n’abarokokeye kuri Stade Gatwaro, bagaragaje inzira y’umusaraba banyuzemo ndetse n’urupfu rw’agashinyaguro abaguye muri iyi stade Gatwaro no mu nkengero zaho bapfuye.

Mu ijambo rye, Guverineri Habitegeko François yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME wari uziyoboye kuba barabohoye u Rwanda, ati:”Ubutari bwabo nibwo dukesha kuba dushobora guterana twunze ubumwe nk’abanyarwanda tukibuka abacu bazize Jenoside tukihanganisha kandi tugafata mu mugongo abarokotse Jenoside.”

Umuyobozi w’Intara yagaragaje kandi ko itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi rishinze imizi mu mateka mabi yaranze Igihugu ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside yacengejwe mu mitima y’abanyarwanda, kuva mu gihe cy’abakoloni kugeza habaye Jenoside nyuma y’uko hakozwe igeragezwa ry’ayo ryabaye mu bihe bitandukanye mu Bigogwe, Kibirira, Bugesera n’ahandi.

Yasabye abaturage b’Akarere ka Karongi gukomeza kugira uruhare mu ngamba Leta y’Ubumwe yafashe, kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Guverineri w’Intara yasabye kandi abaturage kwamagana abakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye urubyiruko kugira uruhare rukomeye mu kubaka u rwanda rushya, bahugukira kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda, kugira ngo bashobore kubaka ejo hazaza, bitandukanya buri gihe n’ikibi icyo aricyo cyose. Abaturage basabwe gukomeza kuba hafi no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida w’umuryango Ibuka mu Karere Karongi, Bwana Ngarambe Vedaste, mu ijambo rye yagaragaje ko mu cyahoze ari umujyi wa Kibuye n’andi makomini yari agize iyi Perefegitura ya Kibuye, habereye amarorerwa y’ubwicanyi bukabije ku mabwiriza yatanzwe n’uwari Perefe ya Kibuye Kayishema Clement,aho yagize ati: “mu minsi ine gusa, guhera tariki ya 14-18.04.2023; Kayishema Clement n’abambari be b’interahamwe, abasirikare n’abajandarume barimbuye Abatutsi bari bakusanyirijwe hirya no hino mu makomini bagera ku bihumbi 150”.

Perezida wa Ibuka yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi uburyo bakomeje kwita ku bacitse ku icumu babubakira no kubaremera borozwa.Yashimye uko inzibutso ziri mu cyahoze ari umujyi wa Kibuye zitahujwe ngo zigirwe urwibutso rumwe kubera ko buri rumwe rufite amateka yihariye. Yasabye kandi Akarere ko urwibutso rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 15 rwakwagurwa hagashyirwamo amateka arambuye agaragaza ibyahabereye.

Ibuka yasabye kandi ko umusozi wa Gatwaro watunganywa hakaba urwibutso (open air memorial) cyane ko abicanyi bamariye Abatutsi muri iyi stade ya Gatwaro ariho bari bahagaze bamisha amasasu na Grenade muri stade.Ku bijyanye no guha ubutabera abarokotse, ubuyobozi bw’Akarere bwasabwe ko imanza za Gacaca zisigaye zarangizwa n’abakatiwe bagatoroka ntibabashe kurangiza igihano bashakishwa.

Muri uyu muhango, hashyinguwe imibiri 29 yabonetse, hunamirwa inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Gatwaro n'izindi nzibutso ziri mu Mujyi wa Karongi zirimo urwibutso rwa Nyamishaba na Saint Jean.

Back